Kigali

Uko byagenze 50 Cent akanga Miliyoni 3$ za Donald Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:30/10/2024 10:00
0


Mu gihe Donald Trump akomeje kwishyura ibyamamare bitandukanye ngo bimwamamaze, umuraperi 50 Cent yahishuye impamvu yanze Miliyoni 3$ yahawe n'uyu muherwe.



Ku itariki 13 Nyakanga 2024 ni bwo Donald Trump yiyamamarizaga i Butler muri Pennsylvania, ari na ho umugizi wa nabi yagerageje kumuhitana maze akamurasa akamuhusha gusa isasu rikamufata ku gutwi.

Iki gihe abamushyigikiye hamwe n'abandi bashyiraga aya mashusho ku mbuga nkoranyambaga bakoreshaga indirimbo ya 50 Cent yise 'Many Men (Wish Death)' yasohoye mu 2003 nyuma yaho yarashwe amasasu 9 ntapfe. 

Iyi ndirimbo yumvikana yigambamo uburyo amasasu ntacyo yamutwara ari nabyo byatumye abashyigikiye Trump bakoresha iyi ndirimbo.

Aha niho uyu mugabo uri kwiyamamariza kuba Perezida yakuye igitekerezo cyo gusaba 50 Cent ko yamufasha mu bikorwa byo kwiyamamaza aririmba iyi ndirimbo. Uyu muraperi nawe yamaze gushishura impamvu yanze ubusabe bwa Trump.

Mu kiganiro 'The Breakfast Club' kiri mu bikunzwe muri Amerika, 50 Cent yavugiyemo uburyo yanze Miliyoni 3 z'Amadolari yahawe na Trump. Ati: ''Yabonye indirimbo yanjye abamushyigikira barayikunze ahita ansaba ko namufasha kwiyamamaza. Amvugisha bwa mbere yansabye ko nazamuherekeza i Madison Square kwiyamamaza nkanaririmbirayo iriya ndirimbo.''

50 Cent yakomeje ati: ''Nahise muhakanira cyane kandi yanampaye miliyoni 3 z'amadolari ndayanga. Ni amafaranga menshi nakabaye kuba naremeye gufata ariko umutima nama wanjye warabimbujije. Buriya amafaranga yose uhawe si ngombwa ko uyakira, rimwe na rimwe ayo mafaranga aba akurikiwe n'ibintu bibi''.

Uyu muraperi abajijwe niba yaranze kwakira izi miliyoni za Trump kuko asanzwe atamushyigikiye, yasubije ati: ''Ndi umuntu utajya winjira mubya politiki cyane, ariko kandi ndi umuntu uzi kwitegereza nkamenya gutandukanya umunyapolitiki mwiza n'umubi. Trump ntakintu na kimwe cyatuma mujya inyuma kumwamamaza''.

50 Cent yahishuye ko yanze miliyoni 3$ yahawe na Donald Trump ngo amwamamaze






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND