Kigali

Miss Muheto yatawe muri yombi; dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:29/10/2024 20:11
2


Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Miss Nshuti Divine Muheto yatawe muri yombi kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo.



Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024, Polisi y'u Rwanda yavuze kandi Miss Muheto yari atwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira. Kandi ko yagonze ndetse yangiza ibikorwa remezo.

Hejuru y'ibyo kandi yahunze inzego z'umutekano nyuma y'uko agonze.

Polisi yavuze ko ibi si "ubwa mbere yari abikoze, ndetse ko yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha."

Polisi itangaje ibi mu gihe kuva mu Cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga hacicikanye amakuru yemezaga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi.

Muri Nzeri 2023, Miss Muheto yakoze impanuka agonga inzu, icyo gihe yagize igikomere ku ijisho ariko yitabwaho n'abaganga akomeza ubuzima.

Polisi y'u Rwanda yatangaje ko Miss Muheto yatawe muri yombi


Polisi yavuze ko Miss Muheto yagonze ndetse yangiza ibikorwaremezo


Polisi yavuze ko nyuma y'uko Miss Muheto agonze, yahunze inzego z'umutekano 

Polisi yatangaje ko Miss Muheto yatawe muri yombi, aho yatwaye Imodoka nta ruhushya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Habumugisha 1 month ago
    Muraho igitekerezocyange nicyi ibyoyakoze sibyope ariko niumumyarwanda kazi ubworero hakurikizwe itegeko ariko hazemo nubumuntu bwabanyarwanda murakoze.
  • Niyonkuru froduard1 month ago
    Jyewe ukobyumva habaho ubwumvikane akishyura ibyoyangije



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND