Kigali

Icyo amategeko avuga ku byaha Miss Muheto akurikiranyweho

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:30/10/2024 10:20
1


Polisi y’u Rwanda yasohoye itangazo rivuga ko yafunze Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022 ashinjwa ibyaha birimo “gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo”, “kugonga no kwangiza ibikorwa remezo” no guhunga nyuma y’ibyo.



Itangazo ryasohotse Saa Moya z’ijoro n’iminota 44’ zo kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ukwakira 2024. Ryaciye igikuba mu bantu bakoresha imbuga nkoranyambaga, bamwe bibaza impamvu uyu mukobwa yahisemo gutwara imodoka kandi yumva ko yaganjwe n’umusemburo, ariko kandi byari bimaze igihe bivugwa kuri Internet. 

Muri iri tangazo, Polisi yavuze ko Nshuti Divine Muheto nta ruhushya rwo gutwara imodoka afite. Kandi ko Dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ubushinjacyaha bushobora kuregera urukiko akagezwa imbere y’inkiko cyangwa ntibubikore.

Itangazo rigira riti “Polisi iramenyesha ko Miss Muheto Divine yafashwe kubera gutwara ikinyabiziga yanyoye ibisindisha birengeje igipimo, kandi nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga agira, kugonga no kwangiza ibikorwa remezo, hamwe no guhunga nyuma yo kugonga. Ibi ntabwo ari ubwa mbere yari abikoze. Yakorewe dosiye ishyikirizwa ubushinjacyaha.”

Muheto w’imyaka 21 y’amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma y’uko mu 2022 ahigitse abakobwa bagenzi be yegukana ikamba rya Miss Rwanda 2022 mu birori byabereye mu Intare Conference Arena.

Iri rushanwa ariko yegukanye ryaje guhagarikwa na Guverinoma kubera ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina byashinjwe abariteguraga.

Kuva icyo gihe kugeza n’uyu munsi, benshi mu bantu bibaza niba iri rushanwa rizongera kuba mu Rwanda.

Hari amakuru yagiye ajya hanze, avuga ko hatangiye gutegurwa uburyo iri rushanwa rizanozwa mu rwego rwo gufasha abakobwa baryitabira kudahura n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Amategeko avuga iki kuri ibi byaha Miss Muheto akurikiranyweho?

Igipimo cyitwa BAC (blood alcohol concentration) kingana na 0,08 mu maraso nicyo ntarengwa cy'inzoga umuntu atagomba kurenza atwaye ikinyabiziga mu Rwanda.

Mu Rwanda, gutwara imodoka wasinze bihanishwa ihazabu y’amafaranga 150,000 y’u Rwanda, kongeraho iminsi itanu y’igifungo muri kasho ya polisi. Ni mu gihe iyo wagonze umukindo uhanishwa kwishyura amafaranga Miliyoni 1 Frw.

Iyo udafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bihanishwa ibihumbi 50Frw. Itegeko No 34 ryo mu 1987 ryerekeye imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, mu ngingo ya Cyenda iteganya ko udafite urushya rwo gutwara ikinyabiziga cy’ubwoko runaka ahanishwa igifungo kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga atarenga ibihumbi 10 Frw.

Ni mu gihe ingingo yaryo ya 42 ivuga ko amahazabu avugwa muri iri tegeko ashobora kongerwa kugeza ku nshuro Icyenda.

Mu Gushyingo 2023, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ACP Boniface Rutikanga yabwiye RBA ko hagati ya Nzeri n’Ukwakira 2023 bafashe abantu 900 bafashwe batwaye ibinyabiziga nta ruhushya ruribemerera.

Hari aho yavuze ati “Mu mezi abiri ashize dukora ibikorwa bya polisi byo mu muhanda hirya no hino, tumaze gufata abantu barenze 900, si no kuba badafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga runaka [category] no kuba badafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga. Ubwo rero ibihano birimo birashyirwa mu bikorwa uko itegeko ribiteganya.”

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amategeko abuza igipimo cya BAC kirengeje .08 ku ijana. Hari Leta zimwe na zimwe zifite ibipimo ntarengwa bya BAC biri hasi ku batarageza ku myaka y'ubukure n'abayobozi b'ibinyabiziga batwara by'ubucuruzi.

Iyo upimwe bagasanga igipimo cyawe cya BAC kirengeje urugero rwemewe n'amategeko, ushobora gukurikiranwaho icyaha cyo gutwara ikinyabiziga wanyoye.

Buri muntu agira ibimuranga byihariye nk'ibiro, igitsina, ingano y'ibinure mu mubiri n'ibyo avana mu ruhererekane rw'abo akomokaho bigira uruhare mu kugaragaza igipimo cye cya BAC.

Mu bantu bazwi si Miss Muheto wafunzwe kubera gutwara imodoka yasinze. Kuko nko mu Kwakira 2019, umuhanzi Ngabo Médard [Meddy] yarafashwe arafungwa mu Mujyi wa Kigali aregwa gutwara imodoka yasinze n'umuvuduko ukabije. Icyo gihe yafunzwe iminsi itanu, nyuma baramurekura.

Ku wa Gatanu tariki 11 Ugushyingo 2022 Mbonimana wari umudepite mu Inteko Ishinga Amategeko yafashwe atwaye imodoka yasinze. Nyuma ku wa 14 Ugushyingo 2024, yashyikirije Inteko Ishinga Amategeko ibaruwa y’ubwegure bwe.

Polisi yatangaje ko yafunze Miss Nshuti Divine Muheto wegukanye ikamba rya Miss Rwanda 2022

Polisi yavuze ko Miss Muheto yafashwe atwaye imodoka yasinze kandi nta ruhushya rwo gutwara afite

Polisi yavuze ko atari ubwa mbere Miss Muheto afashwe yasinze. Muri Nzeri 2023, uyu mukobwa yakoze impanuka ikomeye nyuma yo kugonga

Amategeko yo mu Rwanda, avuga ko umuntu wafashwe atwaye imodoka yasinze afungwa iminsi itanu ndetse agatanga amande

Ubushinjacyaha bwashyikirijwe Dosiye ya Miss Muheto; ariko bushobora kuregera Urukiko cyangwa ntibukurikirane Dosiye ye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbananayo Elysée 1 month ago
    Bijye bibera isomo kuko ntekerezako ibyo police yakoze biri munshingano zayo ahubwo ukomereze aho🙏



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND