Iki cyumweru cyahariwe kwizigamira cyatangiye ku wa 24 Ukwakira kikaba kizasozwa ku ya 31 Ukwakira 2024, gifite insanganyamatsiko igira iti: “Shora Imari, Witeze Imbere." Ku munsi nyirizina wo gusoza iki cyumweru, hazaba hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe kuzigama.
Muri iki cyumweru, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, iri mu bikorwa bigamije gushishikariza Abanyarwanda kugira umuco wo kuzigama.
Kuzamura ubwizigame ni imwe mu ntego nyamukuru u Rwanda rwihaye muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2, aho buzava kuri 12.5% bukagera kuri 25.9% by’Umusaruro mbumbe w’igihugu.
U Rwanda, rufite intego yo kuzamura ubwizigame bw’umusaruro mbumbe w’igihugu, bukagera kuri 28% mu myaka itanu iri imbere.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, aherutse gutangaza ko muri iki gihe biragaragara ko ubwizigame bwagiye bwiyongera, icyakora akavuga ko bidahagije, igihugu kikaba gikeneye kuzamura iyo mibare y’abizigama.
Ati: “Kongera ubwizigame n’ishoramari bizatuma inyungu ku nguzanyo zigabanuka kandi abashoramari babone inguzanyo zidahenze. Ubwizigame kandi buzazamura ubukungu bw’umuntu ku giti cye n’ubw’igihugu muri rusange bityo turusheho twihesha agaciro kandi twubaka ubukungu butajegajega ".
Imishinga yo guteza imbere urwego rw’imari mu myaka itanu iri imbere izanafasha kongera umubare w’Abanyarwanda basobanukiwe neza kandi bazi imikoreshereze ya servisi z’imari bagere kuri 90% bavuye kuri 71.4%, imibare yo mu 2020.
Icyakora hari aho u Rwanda rugeze kuko umubare w’abakoresha servisi za banki hakoreshejwe telefone wiyongereyeho 18% uvuye ku bantu 2.444.652 muri Kamena 2022 ugera ku bantu 2.529.108 muri Kamena 2023.
Mu myaka itanu igiye kuza biteganywa ko umubare w’Abanyarwanda bafite imyaka y’ubukure kandi bakoresha serivisi z’imari mu buryo bwanditse uzagezwa kuri 95% uvuye kuri 77% bariho muri 2020.