Kigali

Habayeho ihererekanyabubasha muri Rayon Sports: Ibyaranze uyu munsi mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/10/2024 8:20
0


Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.



Tariki 30 Ukwakira ni umunsi wa 304 mu minsi igize umwaka, hasigaye iminsi 62 uyu mwaka ukagera ku musozo. Uyu munsi Kiliziya irizihiza Mutagatifu Alphonse Rodriguez, na Marcel.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1905: Czar Nicholas II w’u Burusiya yemeje itegeko nshinga rya mbere ryashyizeho inteko ishinga amategeko n’ubundi butegetsi.

1953: Mu Ntambara y’Ubutita, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Dwight D. Eisenhower yatangaje rimwe mu mabanga ahanitse y’igihugu yari mu nyandiko No.162/2 yavugaga ko ububiko bw’intwaro z’igihugu cye bugomba kwitabwaho ndetse bukagurwa hagamijwe gukanga ibihugu bigendera ku mahame ya gikominisiti.

1972: Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Chicago muri Illinois habereye impanuka ikomeye aho gari ya moshi ebyiri zagonganye abantu 45 bakahasiga ubuzima, abandi bagera kuri 332 barakomereka bikomeye.

1973: Ku nshuro ya mbere hatashywe ikiraro gihuza umugabane wa Aziya n’u Burayi cyambukiranyije Bosporus; iki kiraro cyitwa Bosporus Bridge kiri muri Turukiya mu mujyi wa Istanbul.

1974: I Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (icyo gihe yitwaga Zaire) habaye umukino ukomeye w’iteramakofe, uhuza igihangange Muhammed Ali na George Foreman. Icyo gihe Mohammed Ali yaratsinze, bityo yesa umuhigo wo kuba uwa mbere ku isi ku nshuro ya Gatatu.

1980: El Salvador na Honduras bashyize umukono ku masezerano y’amahoro ku kibazo cy’imbibi ibihugu byombi bitumvikanagaho bikarwana binyuze mu mikino y’umupira w’amaguru wabihuzaga mbere y’uko bigera mu butabera mpuzamahanga.

1983: Bwa mbere mu mateka ya Argentina habaye amatora anyuze muri demokarasi, nyuma y’imyaka igera kuri 7 iki gihugu kigendera ku mategeko ya gisirikare.

2020 : Habaye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati ya Komite y’inzibacyuho ya Rayon Sport na komite nshya yari yatorewe guhangana n’ibibazo by’inzitane byari bimaze igihe muri iyo kipe.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1906: Hermann Fegelein, Umudage wari mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’Abanazi, yari muramu wa Adolf Hitler.

1960: Diego Maradona, icyamamare mu mukino w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Argentine.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2002: Aliki Diplarakou wigeze kuba Nyampinga ku mugabane w’u Burayi.

2007: John Woodruff, Umunyamerika wakinaga imikino ngororangingo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND