Kigali

Umutekano waje ku isonga mu byashimishije Abanyarwanda mu mwaka wa 2023/2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/10/2024 8:50
0


Urwego rw'igihugu rw'Imiyoborere, RGB rwatangaje ko umutekano uza ku mwanya wa mbere mu byinshimirwa n’abaturage ku kigero cya 91,3% naho serivisi z'ubuhinzi zishimirwa ku kigero cyo hasi cya 61,5%.



Ibi, ni ibikubiye muri raporo y’ibikorwa by’umwaka wa 2023/2024 n’ibyo bazakora mu 2024/2025, RGB yagejeje ku nama rusange y'imitwe yombi kuri uyu wa 29 Ukwakira 2024.

Ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko mu Rwanda umutekano uza ku isonga mu byashimishije abaturage ku kigero cya 91,3% hagakurikiraho iyubahirizwa ry'amahame y'imiyoborere n'icyizere ku nzego z'ubuyobozi ryishimiwe ku kigero cya 90,2%, mu gihe abaturage bishimiye uruhare bagira mu bibakorerwa ku kigero cya 89,2%.

Ubutabera bwihariye 81,6%, ubworozi bwiharira 76,8% urwego rw'abikorera (76,7%), ubuzima (76,2%), uburezi (76,0%), ikoranabuhanga n'itumanaho (75,3%), inzego z'ibanze (74,9%), imibereho y'umuryango nyarwanda (74,9%), isuku (74,1%), gahunda zo kuzamura imibereho no kwita ku batishoboye (74,0%), ibikorwaremezo (67,7%), ubutaka n'imiturire (64,2%), ubuhinzi (61,5%). Ibi byose muri rusange byishimiwe ku mpuzandengo ya 76,5%

Umuyobozi Mukuru wa RGB,  Dr. Doris Uwicyeza Picard, ageza iyi raporo ku Nteko Ishinga Amategeko, yagarutse ku byagaragajwe n’ubushakashatsi bikwiye kwitabwaho mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo, birimo kongera inganda zitunganya umusaruro w'ibikomoka ku buhinzi no kunoza imikorere yazo no gukomeza kumenyekanisha igishushanyo mbonera cy'imikoreshereze y'ubutaka.

Mu bindi bigomba kwitabwaho harimo gukomeza kugeza ibikorwa remezo by'ibanze ahagenewe guturwa, gushyiraho uburyo buhoraho bwo kubungabunga imihanda n'amateme no kubishyira aho bitari, gukomeza kunoza ingamba zo kwihutisha imanza, gukora isesengura ryimbitse ry'aho ingo mbonezamikurire y'abana bato zibarizwa, imiterere n'imikorere yazo no kongerera ingo mbonezamikurire y'abana bato ibikorwaremezo n'ibikoresho hibandwa cyane cyane ku zikorera mu ngo z'abaturage.

Urwego rw'Imiyoborere mu Rwanda kandi, rusanga hari ibikwiye kwitabwaho mu kunoza imitangire ya serivisi n'imiyoborere, birimo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by'ibipimo fatizo by'imitangire ya serivisi mu nzego z'ibanze, kongerera ubushobozi abashinzwe serivisi z'ubutaka mu nzego z'ibanze n'ibindi.

Ibi bigarutsweho mu gihe Perezida Kagame ubwo yifurizaga Abanyarwanda umwaka mushya wa 2024, yabasezeranyije ko hazakorwa ibishoboka byose kugira ngo umutekano wabo ukomeze kuba ntamakemwa, ndetse ko u Rwanda ruzatanga umusanzu ku bandi bifuza kuwusigasira.

Ati: “Dukomeje kandi guhangana n’umutekano mu karere kacu no ku mipaka n’ibindi bihugu. Ndagira ngo mbabwire ko dushobora kwihanganira kunengwa no kuvugwa nabi uko byaba bingana kose nubwo akenshi biba bidafite ishingiro. Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.

Kandi u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye mu bushobozi bwacu mu gufasha abavandimwe bacu ahandi muri Afurika mu kugarura no gusigasira amahoro n’umutekano.”

Mu myaka 30 ishize, u Rwanda cyari igihugu gikeneye ubufasha mu kugarura amahoro yari yarahungabanyijwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, none uyu munsi ni igihugu cya kabiri ku Isi mu kugira umubare munini w’abajya mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Doris Uwicyeza Picard yatangaje ko umutekano waje ku isonga mu byishimirwa n'abaturage mu mwaka wa 2023/2024







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND