Kigali

Maroc iyoboye ibihugu 10 byihagazeho mu rwego rw'ibikorwaremezo muri Afurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:29/10/2024 12:05
0


Uko bwije n’uko bukeye isura y’Umugabane wa Afurika ntisiba guhinduka, kubera ibikorwaremezo bizamuka buri munsi. Ni ibikorwa byiganjemo imihanda myiza ya kaburimbo ikomeza kwegerezwa aho abantu batuye n’ibindi bigamije koroshya no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.



Banki Nyafurika itsura Amajyambere (AfDB) ivuga ko uyu mugabane usaba hagati ya miliyari 130 $ na 170 $ buri mwaka yifashishwa mu guteza imbere urwego rw’ibikorwa remezo.

Ni mu gihe Banki y'isi ivuga kandi ko akarere ka Afurika yo munsi y'Ubutayu bwa Sahara gakeneye gushora hafi 7.1 ku ijana by'umusaruro mbumbe buri mwaka mu bikorwa remezo niba ishaka kugera ku ntego zayo z'iterambere rirambye. Kugeza ubu umusaruro mbumbe ushorwa muri ibi bikorwa uhagaze kuri 3.5%.

Nubwo hakigaragara ibibazo byinshi, hagaragara n’iterambere rifatika ryagezweho mu myaka ishize, cyane cyane mu nzego z’ingufu, ubwikorezi, n’ikoranabuhanga.

Abayobozi b’Ibihugu, abashoramari, n’ibigo by’imari mpuzamahanga bakomeje gushyiraho ingamba z’ubufatanye zihamye kugira ngo ikibazo cy’ibikorwa remezo ku mugabane gikemuke.

Umwaka ushize ubwo yari yitabiriye inama yiga ku iterambere ry’ibikorwaremezo muri Afurika irimo kubera i Dakar muri Senegal, Perezida Kagame yagaragaje ko kugira ibikorwaremezo biteye imbere ari kimwe mu byagabanya ikiguzi kigenda mu bikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari ku mugabane wa Afurika kandi bikanongera amahirwe y’imirimo ku batuye uyu mugabane.

Yaragize ati "Habayeho iterambere rigaragara kandi ibyo ntawe ubishidikanyaho, gusa icyuho cy’ibikorwaremezo muri Afurika kiracyahari. Kuziba iki cyuho birasaba kwishakamo ubushobozi. 

Niyo mpamvu muri 2017 AUDA-NEPAD yashyize 5% byo gutera inkunga imishinga y’ibikorwaremezo ku mugabane wacu. Iyi nama rero irasuzuma aho tugeze dushyira mu bikorwa iyo gahunda. Ni ngombwa gukorana n’abikorera kugira ngo iyi mishinga ishoboke ndetse igere no mu bigo by’imari.

Kugira ibikorwaremezo bitagira uwo biheza kandi biramba, bazagabanyiriza Afurika ikiguzi kigenda mu gukora ubucuruzi n’ishoramari, bizamure ubucuruzi mu karere, binatume tugira ubudahangarwa tunahangana n’ingorane zakabonetse mu gihe kizaza."

Imishinga migari 69 niyo iteganijwe kuba yashyizwe mu bikorwa kugeza mu mwaka wa 2030, ikaba ifite agaciro ka miliyari 160.8 z’amadolari aho buri mwaka nibura hakwiye kuba haboneka miliyari 16 z’amadolari ashorwa muri iyi mishinga.

Buri gice cya Afurika kizagenerwa imishinga ihuriweho n’ibihugu, aho mu Burengerazuba bwa Afurika hagenewe miiliyari 40.5 z’amadolari, Afurika y’Iburasirazuba yagenewe miliyari 37.9, igice cya Afurika y’Amajyepfo cyagenewe miliyari 13.8  mu gihe Afurika yo hagati yagenewe miliyari 8.6 z’amadolari.

Hari kandi imishinga 17 ihuriwemo n’ibihugu birenze kimwe byo ku mugabane aho biteganijwe ko izatwara miliyari 43.6 z’amadolari. 

Banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB), Banki y'isi, n'u Bushinwa ni bamwe mu bashoramari bagize uruhare runini mu gutera inkunga imishinga minini muri Afurika. 

Mu gihe iterambere ry’ibikorwa remezo ryihuta, hagenda hibandwa ku iterambere rirambye, hashyirwa imbaraga mu kongera ingufu z’amashanyarazi n’ubwikorezi bitangiza ibidukikije.

Dore ibihugu 10 biyoboye ibindi muri Afurika mu kugira ibikorwa remezo biteye imbere mu 2024:

Rank

Country

1

Morocco

2

Egypt

3

Mauritius

4

Algeria

5

Seychelles

6

Tunisia

7

Libya

8

Kenya

9

Botswana

10

South Africa

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND