Kigali

Ubutumwa The Ben yageneye Tom Close wizihiza isabukuru y'amavuko

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:28/10/2024 17:00
0


Mugisha Benjamin [The Ben], ari mu byamamare byazirikanye Tom Close wizihiza isabukuru y'amavuko uyu munsi. Mu butumwa yamugeneye, yamushimiye ndetse amwibutsa ko amufata nka mukuru we mu rugendo rw'umuziki.



Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira 2024, harizihizwa isabukuru y'umuhanzi Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close wujuje imyaka 38 y'amavuko. Ni muri urwo rwego hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana ubutumwa bw'ibyamamare binyuranye bamwifuriza umunsi mwiza.

Umwe muri abo, ni The Ben wafashe umwanya akamushimira ku bw'itafari rikomeye yashyize ku muziki we, kuva mu gutangira kugeza n'uyu munsi.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram, The Ben yagize ati: "Isabukuru nziza ku wanyeretse inzira. Kandi uracyanyobora. Ndagukunda cyane mukuru wanjye. Gwiza ubuzima muvandimwe."

Tom Close usanzwe ari inshuti ya hafi ya The Ben, yabereye Parrain mu bukwe bwe na Uwicyeza Pamella bwabaye ku wa Gatandatu tariki 23 Ukuboza 2023.

Mu 2020 ubwo yaganiraga na Radio Rwanda, The Ben yatatse Tom Close, avuga ko ari we wamufashe akaboko atangira umuziki kugeza uyu munsi bakaba bakiri inshuti z’akadasohoka.

Icyo gihe The Ben yavuze ko Imana yakoreye muri Tom Close, akamufasha kugera ku nzozi ze ku buryo ibyo agezeho byose abikesha uyu mugabo.

Ati: “Tom Close dufitanye amateka ateye amatsiko, we nanjye twabaye abavandimwe guhera mu 2007 nkiri mu mashuri yisumbuye we yiga i Butare turanabivuga. Niwe wamfashe akaboko, navuga ko ibyo ngezeho byose ari Imana yamukoresheje ngo mbe ngeze ahangaha. Tom Close avuze ibintu byinshi kuri njye.”

Tom Close nawe wari uri muri iki kiganiro hifashishijwe ikoranabuhanga, yavuze ko yahujwe na The Ben n’umuziki, avuga ko umuntu mumenyana ntacyo muraba cyo mugakomezanya aba ari inshuti magara.

Ati: “Twahujwe n’umuziki tuba abavandimwe. Ibyo avuga naba narakoze, navuga ko ari ukumwitura kuko nawe yagize uruhare runini mu kuba naragerageje gukora ibintu byiza bikagera ku rwego rw’uko abantu bamenya kuko yamfashaga mu gutangira ku buryo nanamwingingaga ngo tuvuge ko twafatanyije ariko akabyanga kubera ko yavugaga ko mama we bitamushimisha kuba ari gukora umuziki usanzwe nyamara ari abakirisitu. Kuri njye numva ko yamfashije ikintu kinini.

Ubushize ndi mu kiganiro [aha yabwiraga Lucky] wambajije umuhanzi numva nareberera inyungu mvuga Nel Ngabo na The Ben, nabikubwiye bimvuye ku mutima kuko The Ben ni umuhanzi nkunda nk’umuntu udasanzwe w’umunyamuziki, akaba akiri muto, afite byinshi byo kutwereka.”

Tom Close ni umwe mu bahanzi bahinduye urwego rwa muzika mu Rwanda akawugeza ku rwego rukomeye mu Karere.

Yakoze indirimbo zikomeye zakunzwe n’abanyarwanda benshi nka Ndacyagukunda, Mama W’Abana, Si beza n’izindi.

Yegukanye hafi ibihembo byose bya muzika bitangirwa mu Rwanda kubera ubudahangarwa bwe mu njyana ya R&B.

Mu bandi bamugeneye ubutumwa bumwifuriza ibyiza mu mwaka mushya atangiye, harimo Miss Mutesi Jolly, Platini P, Ishimwe Clement, Okkama, Gad, Kimenyi Yves, Noopja, Prince Kiiz, n'abandi benshi


Tom Close yujuje imyaka 38 y'amavuko

Akunze gushimirwa uruhare yagize mu iterambere ry'umuziki w'u Rwanda

The Ben yazirikanye Tom Close wanamubereye Parrain mu bukwe bwe, amushimira inkunga ikomeye yateye umuziki we 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND