Kigali

Gakwaya Celestin agiye kumurika filime ‘Hell in Heaven’ igaragaza ibyo benshi bibeshyaho mu rushako

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2024 16:17
0


Umukinnyi wa filime Gakwaya Celestin wamamaye nka ‘Nkaka’ muri filime ‘Serwakira’, ari mu myiteguro yo kumurika filime ye nshya yise “Hell in Heaven” yahurijemo abakinnyi bakomeye muri Sinema muri iki gihe ashingiye cyane ku nkuru yihariye yakubiyemo.



Iyi filime izamurikwa ku mugaragaro ku wa 22 Ugushyingo 2024 mu muhango uzabera kuri Century Cinema mu Mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’igihe cyari gishize afatanyije n’ikipe ngari bakoze uko bashoboye kugirango iyi filime izajye ku isoko yihagazeho.

‘Season’ ya mbere y’iyi filime ifite ‘Episode’ 20. Yanditswe inayoborwa na Gakwaya Celestin. Amashusho yayo yafatiwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali nka Kanombe, mu Busanza, mu Mujyi rwagati n’ahandi.

Ni filime yakozwe binyuze mu nzu itunganya filime ikanatanga amahugurwa yise "Igicumbi Cinema Center" ikorera mu bice bitandukanye by’Igihugu,nko muri Bugesera, muri Nyagatare n’ahandi.

Ni filime yakinnyemo abakinnyi barimo nka Valens wamamaye muri filime ‘Impanga’, ‘The Bishop’ n’izindi; harimo kandi Sadam ukoresha izina rya Mujomba ugezweho muri iki gihe muri filime y’uruhererekane itambuka kuri Youtube izwi nka ‘Bamenya’.

Iyi filime kandi yakinnyemo Umutesi Solange uzwi nka Jessica muri filime ‘Makaca’, ‘True Love’ n’izindi, ‘Nzele’ wamenyekanye muri filime ‘Makuta’, Niyomugabo Leandre wabaye umunyamakuru wa Radio/Tv10 n’ibindi bitangazamakuru.

Mu kiganiro na InyaRwanda, Gakwaya Celestin yavuze ko yageze ku kwandika iyi filime ‘Hell in Heaven’ ashingiye ku byo yagiye abona muri sosiyete mu bihe bitandukanye.

Yavuze ati “Igitekerezo cyaturutse ku byo nagiye mbona hano hanze cyane cyane mu rushako. Ni inkuru igaruka ku mugore wakundaga akazi cyane bigatuma atita ku rugo rwe biza kubyara amakimbirane akomeye yagejeje ku gushaka gatanya. Umugore witwa Gloria yahoraga ahuze ariko ntabibone akajya ashyira amakosa ku mugabo we adashaka kubona ko ariwe munyamakosa.”

Akomeza ati “Filime ‘Hell in Heaven’ mbihuza n'ukuntu usanga abantu bajya mu rushako biteze ko bagiye muri Paradizo, mbese mu munezero ariko bakisanga bari muri Gehinomu kubera ibintu bitandukanye baba bateze bakabibura. Urugo turufata nka Paradizo ariko ukisanga Gehinomu.”

Gakwaya Celestin yavuze ko iyi filime ayitezeho guhindura imitekerereze cyane cyane mu bashakanye no kwumvisha Sosiyete ko ibyo baha umwanya n'umutima ataribyo biba bikenewe.

Kandi ko kwikunda biba ataribyo haba hakenewe no kumenya ko hakenwe ko wumva mugenzi wawe. Kandi ko hari ibintu biba bikenewe mbere y’uko uca urubanza.

Gakwaya ati “Twiteze ko iyi filime izafasha abantu guhindura uko basanzwe bumva ibintu. Uruhare rwacu mu gufasha sosiyete gukomeza kubana neza mu rukundo no mu bumwe binyujijwe muri Sinema.”

Yungamo ati “Harimo nk'ahantu usanga umugore abaza umugabo ikintu gihora cyibazwa na buri wese aho usanga nk'abagore bakunda kubaza abagabo babo ngo nk'ubu uramutse upfuye. Ukibaza niba aba yaravuganye n'Imana ko ari umugabo uzapfa mbere ye.”

Gakwaya Celestin ni umwe mu bakinnyi ba filime bagize izina rikomeye kuva mu myaka 15 ishize. Muri iki gihe agezweho binyuze mu bice bibiri bya filime “Bad Choice” ya Bahavu Usanase Jannet yakinnyemo ariwe mukinnyi w’imena.

Izina rye ryanakomeye cyane binyuze muri filime ‘Serwakira’ yacurujwe igihe kinini kuri CD, ndetse kugeza n’uyu munsi yabaye ikimenyabose kubera iyi filime. 

Mu 2018, uyu mugabo yanashyize ku isoko filime yise ‘Teta’ irimo Munezero Aline uzwi nka Bijoux muri filime ‘Bamenya’, Benimana Ramadhan [Bamenya], Niragire Marie France n’abandi.

Gakwaya Celestin ari kumwe na Alice Kayirangwa bahuriye muri iyi filime ‘Hell in Heaven’

Umutesi Solange uri mu bakinnyi b’imena muri filime ‘Hell in Heaven’


Tuyisenge Aime Valens ugezweho muri iki gihe muri filime ‘Bamenya’ na ‘Impanga’ ari mu bakinnye muri iyi filime igiye kumurikwa 

Gasaro Potia ari kumwe na ‘Mujomba’ wamamaye muri filime y’uruhererekane ya ‘Bamenya’   Umunyamakuru Niyomugabo Leandre ari mu bakinnye muri filime igaragaza ibyo benshi bakunze kwibeshyaho mu rugo

     Season ya mbere y’iyi filime ifite ‘Episode’ 20 kandi zakiniwe mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

Gakwaya Celestin yasobanuye ko ifatwa ry'amashusho y'iyi filime ryitondewe kubera ko bashakaga kubara neza inkuru izafasha benshi muri sosiyete

Yifashishijwe ibikoresho bigezweho mu ikorwa ry'iyi filime hagamijwe ko bihuzwa n'ibyari muri 'script' 

Amashusho y'iyi filime yafatiwe mu bice bitandukanye by'Umujyi hitawe cyane ku hantu hihariye 

Iyi filime 'Hell in Heaven' izamurikwa ku mugaragaro mu muhango uzaba ku wa 22 Ugushyingo 2024





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND