Kigali

Mvukiyehe Juvenal yiyemeje gufasha Kiyovu Sports, aburira Rayon Sports

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:28/10/2024 15:09
0


Mvukiyehe Juvenal wabaye umuyobozi w'ikipe ya Kiyovu Sports yiyemeje kuyifasha ikongera kwitwara neza,aburira Rayon Sports bafitanye umukino muri shampiyona.



Ibi ni ibyo yagarutseho ubwo yaganiraga na Fine FM mu kiganiro cy'imikino ,Urukiko rw'Ubujurire kuri uyu Wa Mbere tariki ya 28 Ukwakira 2024.

Ni nyuma y'uko ku munsi w'ejo ku Cyumweru Mvukiyehe Juvenal abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yari yatanze ibimenyetso ko ashobora kuba agiye gusubira muri Kiyovu Sports. Ibi yabihakanye avuga ko atagiye gusubira mu buyobozi bwayo ahubwo ko ari ukubera ko iyi kipe imaze iminsi ititwara neza bityo kikaba ari igihe cyo kuyifasha.

Yagize ati " Oya ntabwo nagarutse mu buyobozi gusa tumaze iminsi tutameze neza urebye biriya bintu byose biri kuba,turi ku mwanya wa nyuma, turi gutsindwa inkurikirane. 

Rero umuntu wese ukunda Kiyovu Sports ntabwo ameze neza. Rero nubwo turi ku mwanya wa nyuma ariko ikipe tukaba tuyifite ku mutima iki nicyo gihe cyo kuyifasha n'iyo waba utari umuyobozi, n'iyo waba utanateganya no kugaruka muri Kiyovu Sports".

Juvenal yavuze ko agiye gufasha Kiyovu Sports nk'umufana ndetse anayizeza amanota 9 bahereye kuri Rayon Sports.

Ati " Ngiye kubikora nk’umufana usanzwe, ngiye kuyifaha kugira ngo ive ku mwanya wa nyuma. Abasaza baraje bakubitwe amanota 9 arahagije,duhereye kuri Rayon Sports.".

Yavuze ko nku'ko hari abayoboye Rayon Sports batakiyiyoboye kuri ubu bari kuyifasha, ariko nabo bagiye kubikora bityo bakazahura bahanganye bose ari abasaza.

Uyu wahoze ari Perezida wa Kiyovu Sports yavuze ko n'ubundi asanzwe gira inama abayobozi y'ibyo bakora. 

Ati" Njyewe n’ubundi nabahamagaraga nkabagira inama y’ibyo bagomba gukora ariko na none ubu ngubu aho bigeze ntabwo bivuga ngo uyu nguyu ni umuyobozi, ntabwo uvuga ngo ni iki kuko mushobora gushiduka ikpe igeze ahantu habi uwo ariwe  wese atashobora kuyikura".

Yavuze ko ku gihe cyabo akiyoboye Kiyovu Sports icyo bakoraga ari ugutera imbaraga abakinnyi akaba ariyo mpamvu aribyo bagiye gukora n'ubu nguhu.

Ati" Twebwe icyo twakoraga ni ugutera ikipe imbaraga, niyo mpamavu ndi kubabwira ngo nibagarure bariya bahungu tubahe uduhimbamusyi kandi n'ayo mayeri niba yanakoreshwa igihe cyo kuyakoresha cyaba ari iki ngiki kubera ko mu gutabara ikipe ibishoboka byose byakorwa.

Dushobora gufata amasengesho tukiyiriza iminsi nk’i 3 tukayisengera ,ushobora gukoresha Ishapure, ugakoresha Bibiliya aroko ikipe ikava hariya hantu habi".

Mvukiyehe Juvenal yavuze ko ugutsindwa kwa Kiyovu Sports kugomba kuzukira kuri Rayon Sports bijyanye  n'uko nibayikuraho amanota atatu, icyizere kizahita kizamuka ku bakinnyi.

Ati" Rayon Sports na Kiyovu Sports ni amakipe, niyo wafata abana bakina kandi uku gutsindwa kwa Kiyovu Sports kugomba kuzukira kuri Rayon Sports kubera ko nituyikuraho amanita 3 n’icyizere kizazamuka. 

Biriya abakinnyi bari gukina nuko barangije gutekereza ko n’ubundi bagomba gutsindwa ntabwo ari ukuvuga ngo ni abakinnyi babi, ntabwo aribyo ahubwo bitakarije icyizere.Mu manota Rayon Sports ibara aya Kiyovu Sports bayibagirwe."

Juvenal yatangaje ibi nyuma y'uko Kiyovu Sports imaze iminsi ititwara neza ndetse kuri ubu ikaba iri ku mwanya wa nyuma n'amanota 3.

Ni mu gihe kandi mu mpera z'icyumweru yitegura gukina na Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND