Robyn Rihanna Fenty wamamaye nka Rihanna yatangaje ko yifuza gukorana indirimbo n’umuririmbyi w'umunyamerikakazi Billie Eilish w'imyaka 22, uherutse gutangaza ko yikundira abakobwa bagenzi be.
Umuhanzikazi Rihanna
yahishuye umuhanzi w'inzozi ze yifuza gukorana na we indirimbo, mu kiganiro
yagiranye na Access Hollywood, avuga ko yakwishimira kubona indirimbo ye na Billie
Eilish w'imyaka 22 y'amavuko.
Ubwo yabazwaga umuhanzi
arota gukorana na we indirimbo yagize ati: "Iyaba byashobokaga nkakorana
indirimbo na Billie Eilish. Ni umuhanzikazi mwiza cyane."
Rihanna atangaje ibi mu
gihe abahanzikazi b'ibikomerezwa muri Nigeria barimo Tems na Ayra Starr
baherutse gutangaza ko Rihanna ari we muhanzikazi barota gukorana na we
indirimbo ku Isi ndetse na we yemeye gukorana na bo indirimbo itegerejwe na
benshi.
Umwaka ushize, ni bwo
Billie yeruye akemeza ko aryamana na bagenzi be b’igitsinagore. Icyo gihe
yavuze ko abarizwa mu Muryango w’Ababana bahuje Ibitsina n’abafite ibindi
byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore
(LGBTQ+), ubwo yaganiraga na Variety.
Ati: “Ntabwo nari nzi ko
ndi bubivuge, ntabwo nari nzi ko abantu batabizi. Nkururwa n’abakobwa [...]
Ndabakunda cyane. Mbakunda nk’abantu. Nkururwa na bo mu by’ukuri.’’
N’ubwo uyu mukobwa
yiyemerera ko aryamana n’abo bahuje ibitsina yavuzwe mu nkuru zijyanye
n’urukundo n’abagabo barimo Jesse Rutherford, Matthew Tyler Vorce, Brandon
Adams n’abandi.
Umuririmbyi w’Umunyamerika, Billie Eilish Pirate Baird O’Connell wamamaye nka Billie Eilish ni umwe mu bahanzi bagezweho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no ku isi kandi bakiri bato.
Yamenyekanye mu bihangano bitandukanye birimo ‘Happier Than Ever’, ‘Lovely’
yakoranye na Khalid, ‘Bad guy’, ‘When the party’s over’, ‘Ocean Eyes,’
‘Everything i wanted,’ 'Birds of a Feather' n’izindi nyinshi.
Rihanna arifuza gukorana indirimbo na Billie Eilish
Billie Eilish aherutse gutangaza ko yikundira abakobwa bagenzi be
TANGA IGITECYEREZO