Kigali

Minisitiri Nduhungirehe yongeye gusaba Israel Mbonyi kwipima Stade Amahoro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:28/10/2024 8:53
0


Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yongeye gusaba umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi gukorera ibitaramo bye bya Noheli bizwi nka ‘Icyambu Live Concert’ muri Sitade Amahoro, yakira abantu ibihumbi 45.



Yabitangaje kuri iki Cyumweru tariki 27 Ukwakira 2024, binyuze mu butumwa bwo ku rubuga rwa X ubwo yasubizaga ku mashusho Israel Mbonyi yagaragaje ateguza abakunzi be kuzabana nawe mu gitaramo ‘Icyambu Live Concert Season 3’ kizaba ku wa 25 Ukuboza 2024 muri BK Arena.   

Minisitiri Nduhungirehe yabwiye Israel Mbonyi ko ashingiye ku bwitabire bw’iki gitaramo, akwiye kugikorera muri BK Arena. 

Ati “Nakugira inama isumba izindi yo gukorera igitaramo kuri Stade Amahoro. BK Arena ntabwo igifite ubushobozi bwo kwakira abafana bawe bose, barimo abakristu n'abatari bo! Ni ukuri umutima wanjye urabyemeza."  

Si ubwa mbere Minisitiri Nduhungirehe abwiye Israel Mbonyi gukorera ibitaramo bye muri Sitade Amahoro, kuko no mu 2023 yanditse agaragaza ko anyotewe no kuzabona Israel Mbonyi ataramira muri Sitade Amahoro.

Mu butumwa bwo kuri X yahoze ari Twitter, Nduhungirehe yavuze ko bimaze kugagaraga ko “BK Arena imaze kuba nto kuri Israel Mbonyi.”

Yibukije ko Israel Mbonyi ari we ufite igikombe cy’umuhanzi mwiza w’umugabo w’umwaka wa 2023 mu bihembo bya Isango na Muzika Awards, kandi ko yanatwaye igikombe cy’umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana (Gospel Singer of the year).

Nduhungirehe yavuze ko ashingiye ku bwitabire bw’iki gitaramo, ategereje kuzabona Israel Mbonyi akorera igitaramo nk’iki muri Sitade Amahoro ‘yuzuye abantu. Yungamo ati “Wakoze cyane Israel Mbonyi ku bw’igitaramo cyiza.”

Nyuma yo gukora igitaramo nk’iki mu 2023, Israel Mbonyi yabwiye itangazamakuru ko anezerewe kandi ko ashima Imana kuko uko yasengeye iki gitaramo 'ari ko cyagenze'.

Ati "Uko nasengeye ibi bintu ni ko nyine Imana yabikoze. Urumva, twabonye benshi bakizwa, umunezero w'Imana wari uhari, ibintu twapanze gukora, uko 'set up' twayishakaga, byari byiza pe, byari byiza kurenza ibyo nasengeye."

Uyu munyamuziki yavuze ko imyandikire ye y'indirimbo ituruka ku kuba atindana n'Imana mu isengesho. Ati "Uko utindana n'ikintu ugenda usa na cyo. Iyo utinda mu bintu by'Imana ugenda usa n'ibintu by'Imana. N'iyo witsamuye ni byo biza, n'iyo urose ni byo biza."

Yavuze ariko kandi ko byanaturutse ku kuba ubuzima bwe bwubakiye ku kuba yarakuriye mu rusengero. Ati "Iyo njya kwandika rero ibinza hafi ni ibyo ngibyo."

Mu 2022 nibwo Israel Mbonyi yatangije ibi bitaramo ngaruka mwaka- Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w’umunyarwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, nyuma y’amasaha arenga ane ataramiye abakunzi be mu ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye.

Amateka yongeye kwisubiramo mu 2023 ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.

Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu muhanzi buri mwaka, binyuze mu bikorwa bye.

Muri uyu mwaka, Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, kandi hose yahavuye yaciye agahigo bitewe n’ibihumbi by’abantu bamushyigikiraga.

Yakoreye ibitaramo muri Uganda no muri Kenya. Ndetse, ari kwitegura gukorera ibitaramo muri Afurika y’Epfo no muri Tanzania.

Tariki 2 na 3 Ugushyingo 2024 azataramira mu mujyi wa Dar Es Salaam. Icya mbere kizabera ahitwa Mlimani City ikindi kizabera Leaders Club.

Ibi bitaramo byateguwe na sosiyite Wakati wa Mungu. Kandi azaririmbana n’abarimo Rehema Simfukwe, Halisi Ministry, Joel Lwanga, n’abandi.

 

Minisitiri Nduhungirehe yongeye kugirana inama Israel Mbonyi amusaba gukorera ibitaramo bye muri Sitade Amahoro 

Israel Mbonyi aherutse gutangaza ko agiye gukora ku nshuro ya Gatatu igitaramo cyo kwizihiza Noheli









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND