Kigali

Imbamutima za Marius Bison wahawe ‘Bachelor's’ ya Kabiri muri Kaminuza- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:25/10/2024 12:07
0


Umusore witwa Jacques Marius Kamana [Marius Bison] waretse kuba umupadiri kubera urukundo rwa muzika, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko ahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s) muri Kaminuza y’u Rwanda.



Uyu musore wamamaye mu ndirimbo zirimo nka “Ibanga” ari ku rutonde rw’abanyeshuri 8,068 [Barimo abahungu 4959 n’abakobwa 4959] basoje amasomo yabo muri Kaminuza y’u Rwanda, kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, mu muhango wabereye muri Kaminuza y’u Rwanda- ishami rya Huye mu Majyepfo y’u Rwanda. 

Umuhango wo gutanga Impamyabumenyi kuri aba banyeshuri wayobowe na Minisiteri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente. Ni ku nshuro ya 10, Kaminuza y’u Rwanda itanze impamyabumenyi ku banyeshuri, ndetse harimo 53 amasomo ya PhD, ni mu gihe abahawe Master’s Degree ari 946. 

Marius yabwiye InyaRwanda, ko ‘Bachelor’s Degree’ yahawe muri Kaminuza y’u Rwanda yabaye iya Kabiri agize kuko yari asanzwe afite indi muri ‘Philosophie’ yakuye muri Seminaire Nkuru. 

Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we, ariko kandi ntiyari inzira iharuye. Ati “Ni urugamba rukomeye umuntu aba ashoje, ndumva rero ibyishimo kuko ibicantege biba ari byinshi. Ndumva nishimiye rero ko nabashije kubirenga nkaba nshoje amahoro.” 

Uyu musore yasoje amasomo ye mu ishami ry’ubuganga, ariko kandi yifuza gukomeza amasomo ye. Ati “Ubusanzwe nkund kwiga kandi ndifuza no gukomeza byisumbuyeho. Numvaga nifuza kujya mu mwuga w’ubuvuzi kandi mfite n’amahirwe yo kubyiga muri Kaminuza y’u Rwanda bihita bimbagukira. 

Marius asanzwe afite indi Mpamyabumenyi muri ‘Theologie’ yakuye nayo muri Seminare Nkuru, aho yigaga yitegura kuba Padiri, ariko akabivamo kubera urukundo rw’umuziki.  

Marius Bison ni umuririmbyi, umwanditsi w’indirimbo n’umucuranzi w’ibikoresho bitandukanye bya Muzika birimo Gitari na Piano akaba ndetse umwarimu n’Umuyobozi w’indirimbo mu makorari yo mu Kiliziya Gatolika. 

Uyu muhanzi yatangiye umuziki igihe yigaga mu mashuri yisumbuye aho yize mu Iseminari nto ariho benshi mu bitegura kuba abapadiri bahera maze urukundo rwe rwa muzika ruganza muri we. 

Arangije mu Iseminari ntoya yakomeje mu iseminari nkuru aho yifuzaga kuzaba Padiri ariko bitewe n’urukundo rwa muzika ndetse n’inshingano abapadiri baba bafite asanga atazashobora kubibangikanya byombi maze ahitamo kwiyegurira Muzika ibyo kuba Padiri aba abiteye umugongo atyo.


 

Marius Bison yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s) muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’Ubuganga


Marius Bison yavuze ko ashaka gukomeza amasomo ye akagera ku cyiciro cya ‘Master’s’ nk’imwe mu ntego yihaye


Marius yavuze ko kubera gukurikirana amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda byatumye adashyira imbaraga cyane mu muziki

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yitabiriye umuhango wo gutanga ku nshuro ya 10 impamyabumenyi ku banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda

 

Abanyeshuri barenga ibihumbi 8 bahawe impamyabumenyi zabo muri Kaminuza y’u Rwanda


 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IBANGA’ YA MARIUS BISON

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND