Kigali

Uruhisho rwa Papi Clever na Dorcas mu gitaramo 'Made in Heaven' batumiyemo Pastor Hortense, Lopez na Chryso

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/10/2024 10:49
0


Itsinda Papi Clever na Dorcas rikunzwe cyane mu muziki usingiza Imana, rigeze kure imyiteguro y'igitaramo "Made in Heaven" aho bamaze gutangaza abaramyi bazaba bari kumwe nabo ndetse n'umukozi w'Imana uzagabura ijambo ry'Imana muri uwo munsi w'umunezero.



Aba baramyi bakunzwe mu ndirimbo zirimo "Mwokozi Wetu", bari mu myiteguro y'igitaramo "Made In Heaven Concert" kizaba tariki 10 Ugushyingo 2024, i Rusororo ku Intare Conference Arena, kandi "Kwinjira bizaba ari ubuntu". Baherukaga gukora igitaramo tariki 14 Mutarama 2023, bivuze ko hari hashize umwaka umwe n'amezi 9.

Papi Clever na Dorcas batangaje ko mu gitaramo bagiye gukora bazaba bari kumwe n'abaramyi ndetse n'abakozi b'Imana batandukanye ari bo Pastor Hortense Mazimpaka uzagabura Ijambo ry'Imana, Pastor Lopez w'i Burundi, Merci Pianist, True Promises Ministries ndetse na Chryso Ndasingwa ukunzwe cyane mu ndirimbo "Wahozeho" .

Umuhanzi utari umenyerewe mu bitaramo byo mu Rwanda, uzaririmba mu gitaramo "Made In Heaven" ni Pastor Lopez w'i Burundi. Amazina ye yose ni Lopez Nininahazwe, akaba akunzwe bikomeye muri iyi minsi binyuze mu ndirimbo ze nka "Imana y'akandi karyo" yarebwe na Miliyoni 1.3 mu mezi 4 gusa, "Ntibesha", "Uri umwizigirwa" na "Birampagije".

Papi Clever yabwiye inyaRwanda ko gutegura iki gitaramo ari iyerekwa ry'Imana. Ati: "Made in Heaven ni igitaramo turi gutegura akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana bisobanuye ko ibyo dutanga atari ibyacu ahubwo biba byakorewe mw'ijuru bigamije gukiza imitima y'abantu, ijuru rikabiducishamo kugira ngo bigere mu mitima yacu bunatunyuremo bigere ku bandi".

Yagarutse ku ruhisho bafitiye abazitabira igiaramo cyabo "Made In Heaven", ati "Tuzagirana umugisha n'umuntu wese uzabasha kuhagera. Icyo twabasaba ni ukuziyandikisha kuko tuzabashyiriraho uburyo bwo kwiyandikisha. Aho tuzakorera ni hato, uzatinda kwitandikisha hazahita huzura ariko ubutaha buriya tuzakorera ahagutse".

Avuga ko kuba umuziki wabo uri komora imitima ya benshi hirya no hino ku Isi, ndetse n'imigisha inyuranye bari kubonesha amaso yabo muri iki gihe, "ni amasezerano yasohoye". Ati: "Twabibwiwe kenshi n'Imana inyuze mu bahanuzi no kudusanga ubwacu bwite, ariko kandi ni n'umugisha utangaje ndetse n'amahirwe twagiriwe n'Uwiteka".


Papi Clever na Dorcas bamaze imyaka itanu babana nk'umugabo n'umugore


Papi Clever na Dorcas bageze kure imyiteguro y'igitaramo 'Made in Heaven Concert'


Pastor Hortense Mazimpaka azagabura Ijambo ry'Imana mu gitaramo 'Made in Heaven'






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND