Kigali

FC Barcelona yanyagiye Real Madrid ikomeza gushimangira umwanya wa mbere

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:26/10/2024 23:26
0


Ikipe ya FC Barcelona yanyagiye Real Madrid iyitsinda ibitego 4-0 mu mukino wo ku munsi wa 11 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne.



Ni mu mukino wakinwe wo kuri uyu Wa Gatandatu Saa tatu z'ijoro kuri Santiago Bernabeu.Umukino watangiye ikipe ya Real Madrid ariyo iri hejuru ndetse ku munota wa yashoboraga kuba yabonye igitego ku mupira mwiza Kylian Mbappé yarabonye ari imbere y'izamu asigaranye na Inaki Pena ariko arekuye ishoti rinyura hepfo y'izamu.

Ikipe ya Real Madrid yakomeje kubona uburyo binanyuze muri koroneri yabonaga ariko kuzibyaza umusaruro biranga.

Uko iminota yagendaga ni nako ikipe ya FC Barcelona yinjiraga mu mukino ndetse nayo itangira kurema uburyo imbere y'izamu nkaho Lamine Yamal yabonye umupira asigaranye na Ferland Mendy na Andriy Lunin ariko birangira ateye ishoti ry'abana barikuramo.

Ku munota wa 30 Kylian Mbappé yaje gutsinda igitego ariko umusifuzi avuga ko hari habayemo kurarira bacyanga gutyo. Mbere yuko igice cya mbere uburyo umukino warurimo urihuta ndetse nuko amakipe yarimo asatira byagabanyutse ndetse bituma kirangira bikiri 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya FC Barcelona ikora impinduka mu kibuga havamo Fermin Lopez hajyamo Frankie De Jong.

Ku munota wa 54 ikipe ya FC Barcelona yafunguye amazamu ku gitego cyari gitsinzwe na Roberto Lewandowski ku mupira yarahawe na Marc Casado.

Nyuma y'iminota 2 gusa ikipe ya FC Barcelona yabonye igitego cya 2 nacyo cyari gitsinzwe na Roberto Lewandowski ku mupira waruzamuwe na Alejandro Garnacho ashyiraho umutwe.

Nyuma yo gutsindwa Real Madrid yatangiye urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ariko abakinnyi bayo barangajwe imbere na Kylian Mbappé bakarata ibitego byabazwe.

Ku munota wa 77 Lamine Yamal yatsinze igitego cya 3 ku mupira mwiza yarahawe na Raphinha. Ikipe ya FC Barcelona yakomeje gukorera ubufindo kuri Real Madrid maze ku munota wa 84 Raphinha atsinda igitego cya 4 ku mupira yarahawe na Inigo Martinez.

Umukino warangiye Real Madrid inyagiwe ibitego 4-0 ikomeza kuba ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 6 na FC Barcelona iri kumwanya wa mbere.

Raphinha na Lamine Yamal bishimira intsinzi 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND