Kigali

Ab'inkwakuzi bamaze kugera muri BK Arena ahabereye igitaramo Twaje Fest -AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/10/2024 21:52
0


Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane wumvikanaho umudiho w’injyana gakondo bamaze kwinjira muri BK Arena ahari kubera “Twaje Fest” igitaramo gisigasira ibigwi , ibikorwa n’amateka by’umuhanzi Buravan, witabye Imana mu 2022 azize ‘Cancer’ y'impindura.



Aba mbere bageze kuri  BK Arena guhera saa kumi z’umugoroba ababishaka bapimwa kanseri y’impindura abandi babanza kuramukanya n’inshuti n’abandimwe bazanye muri iki gitaramo mbere y’uko imiryango ifungurwa ku isaha ya saa moya z’ijoro.

Iki gitaramo kiyibowe na Massamba Intore cyateguwe mu rwego rwo kuzirikana, ibikorwa n’amateka ya Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).

 Ni igitaramo cyiganjemo amashusho ya Yvan Buravan yafashwe mu bihe bitandukanye akiriho ari kunyuzwa ku nsakazamashusho ziri muri BK Arena mu rwego rwo kurushaho kwibukiranya ibihe byaranze Yvan Buravan.

Yvan Buravan yahoranye inzozi zo gukorera igitaramo muri BK Arena nkuko yagiye abigarukaho mu biganiro yagiye agirana n’abantu batandukanye ndetse album “Twaje” yifuzaga kuzayimurikira muri iyi nyubako.

Iki gitaramo yari afite mu nzozi kibaye nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi yitabye Imana, ibitekerezo bye bishyizwe mu bikorwa n’umuryango YB Foundation ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagiye kumurikira abanyarwanda n’abakunzi ba muzika ibikorwa Yvan Buravan yasize birimo ibihangano bishya atashyize hanze ndetse n’ibindi byahurijwe ku cyiswe “Twaje Deluxe”

Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, DJ Pius, Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.

Burabyo azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’abafaransa RFI.

Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw'agaciro kuwa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n'ibindi byaranze ubuzima bwe.

Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk’intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

Yvan Buravan yasezeweho nk’intore, nk’umwana w’igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye alubumu ye ya mbere. Ni muri Camp Kigali.

Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n’abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

Yvan Buravan wakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago avuga ko umuziki waje kumira umupira w’amaguru bityo abona aho aganisha ubuzima bwe.

Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri.

Nyuma yo guhembwa miliyoni 1,5Frw byatumye abona ko umuziki aricyo kizamutunga aho kuba ruhago nk’uko yari yarakuze abitekereza.

Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko nanone yagiye agorwa no kubona aho amenera. 

Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n’abagize sosiyete ya New Level yamuhaye ikaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga. 

Yvan Buravan na New level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi.

Iki gitaramo cyitabiriwe n'abakunzi ba muzika nyarwanda batandukanye


Darest yishimiye kugera ahabereye iki gitaramo

Juno Kizigenza akigera muri BK Arena

Ruti Joel na Ariel Wayz bakigera muri BK Arena

Andy Bumuntu yinjira muri BK Arena

Ababyeyi ba Yvan Buravan mu gitaramo Twaje Fest

Akanyamuneza kari ku maso y'abitabiriye iki gitaramo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND