Ababyeyi ba Yvan Buravan bahawe impano y'ifoto ishushanyije y'umuhungu wabo (Burabyo Yvan Buravan) mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kuzirikana ibikorwa byamuranze.
Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, cyahoze mu nzozi za Yvan Buravan wifuzaga gutaramira muri iyi nyubako kibaye nyuma y’imyaka ibiri yitabye Imana.
N'ubwo yatabarutse atageze ku nzozi ze yasigiye abakunzi b’umuziki album yise 'Twaje' ari nayo yacuranzwe cyane muri iki gitaramo cyashyizwe mu bikorwa n’umuryango YB Foundation ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Ubwo
igitaramo cyari kigeze ku musozo ababyeyi ba Yvan Buravan bahamagawe ku
rubyiniro bashyikirizwa ifoto
ishushanyije ya Yvan Buravan yashushanyijwe
ubwo igitaramo cyari gitangiye.
Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore,Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.
Burabyo azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’Abafaransa RFI.
Kuva icyo gihe yashyize imbere gukora ibihangano gakondo, kandi abakiri bato bagerageza umunsi ku munsi gutera ikirenge mu cye.
Urukundo benshi
bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw'agaciro ku wa 23 Kanama 2022, mu
muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu,
guca bugufi, gushyigikirana n'ibindi byaranze ubuzima bwe.
Imyaka irindwi atangiye
umuziki mu buryo bw’umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk’intwari
mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.
Yvan Buravan
yasezeweho nk’intore, nk’umwana w’igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye
ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye Album ye ya
mbere muri Camp Kigali.
Ihema risanzwe
rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n’abandi benshi cyane
ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na
YouTube.
Yvan Buravan
wakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago avuga ko umuziki waje kumira
umupira w’amaguru bityo abona aho aganisha ubuzima bwe.
Mu 2009 ubwo yari
yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel
yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza
mu guhatana aba uwa kabiri.
Nyuma yo guhembwa
miliyoni 1,5 Frw byatumye abona ko umuziki aricyo kizamutunga aho kuba ruhago nk’uko
yari yarakuze abitekereza.
Kuva mu 2009 Yvan
Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko nanone
yagiye agorwa no kubona aho amenera.
Uyu musore yagiye
akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga
n’abagize sosiyete ya New Level yamuhaye ikaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize
umwuga.
Yvan Buravan na New Level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda
yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love,
Oya, Garagaza, Si belle, Canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi.
Iki gitaramo kitabiriwe n'umubare munini w'Urubyiruko n'abandi bamenye Buravan mu bihe bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO