Kigali

Ababyeyi ba Buravan bahawe impano mu gitaramo 'Twaje Fest'- AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2024 1:02
0


Ababyeyi ba Yvan Buravan bahawe impano y'ifoto ishushanyije y'umuhungu wabo (Burabyo Yvan Buravan) mu rwego rwo kumuha icyubahiro no kuzirikana ibikorwa byamuranze.



Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Ukwakira 2024, cyahoze mu nzozi za Yvan Buravan wifuzaga gutaramira muri iyi nyubako kibaye nyuma y’imyaka ibiri yitabye Imana. 

N'ubwo yatabarutse atageze ku nzozi ze yasigiye abakunzi b’umuziki album yise 'Twaje' ari nayo yacuranzwe cyane muri iki gitaramo cyashyizwe mu bikorwa n’umuryango YB Foundation ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo ababyeyi ba Yvan Buravan bahamagawe ku rubyiniro  bashyikirizwa ifoto ishushanyije ya Yvan Buravan yashushanyijwe  ubwo igitaramo cyari gitangiye.

Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore,Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru. 

Burabyo azwiho kuba ari we muhanzi nyarwanda wakoze amateka mu mpera z’umwaka wa 2018, ubwo yegukanaga igihembo cyitwa ‘Prix Découvertes’ gitangwa na Radio y’Abafaransa RFI.

Kuva icyo gihe yashyize imbere gukora ibihangano gakondo, kandi abakiri bato bagerageza umunsi ku munsi gutera ikirenge mu cye.

Urukundo benshi bakundaga uyu muhanzi rwagaragaje ko ari uw'agaciro ku wa 23 Kanama 2022, mu muhango wo kwizihiza ubuzima bwe kuko yavuzwe ibigwi birimo gukunda abantu, guca bugufi, gushyigikirana n'ibindi byaranze ubuzima bwe.

Imyaka irindwi atangiye umuziki mu buryo bw’umwuga yari ihagije ngo Yvan Buravan asezerweho nk’intwari mu muhango utarigeze ukorerwa undi muhanzi uwo ari we wese mu Rwanda.

Yvan Buravan yasezeweho nk’intore, nk’umwana w’igihugu ari nayo mpamvu uyu muhango wabereye ahasanzwe habera ibitaramo bikomeye ndetse akaba ariho yamurikiye Album ye ya mbere muri Camp Kigali.

Ihema risanzwe rijyamo abantu ibihumbi bitatu ryari ryuzuye ndetse n’abandi benshi cyane ntibabashije kwinjira, basubira mu ngo zabo babikurikirana kuri Televiziyo na YouTube.

Yvan Buravan wakuranye inzozi zo kuba umukinnyi wa ruhago avuga ko umuziki waje kumira umupira w’amaguru bityo abona aho aganisha ubuzima bwe.

Mu 2009 ubwo yari yujuje imyaka 14 y’amavuko Yvan Buravan yitabiriye irushanwa ry’ikigo cya Rwandatel yifuzaga abanyempano bashoboraga kubakorera indirimbo, icyo gihe yitwara neza mu guhatana aba uwa kabiri.

Nyuma yo guhembwa miliyoni 1,5 Frw byatumye abona ko umuziki aricyo kizamutunga aho kuba ruhago nk’uko yari yarakuze abitekereza.

Kuva mu 2009 Yvan Buravan yatangiye urugendo rwo gutekereza uko yakwinjira mu muziki ariko nanone yagiye agorwa no kubona aho amenera.

Uyu musore yagiye akora indirimbo zinyuranye ariko zitakunzwe cyane, kugeza mu 2015 ubwo yahuraga n’abagize sosiyete ya New Level yamuhaye ikaze mu muziki nk’umuhanzi wabigize umwuga.

Yvan Buravan na New Level batangiye urugendo mu 2016 basohora indirimbo nka Bindimo, Urwo ngukunda yakoranye na Uncle Austin, Malaika, Ninjye nawe, Just a dance, This is love, Oya, Garagaza, Si belle, Canga Irangi yakoranye na Active n’izindi nyinshi.  


Igitaramo "Twaje Fest" cyari kibaye ku nshuro ya mbere cyasize ibyishimo ku mitima y'abakunzi ba muzika nyarwanda




Abagize umuryango wa Yvan Buravan bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'abahanzi bahuriye muri iki gitaramo



Umuryango wa Yvan Buravan wishimiye impano waherewe muri iki gitaramo cyatuwe umwana wabo


Aimable Twahirwa aganira n'umubyeyi wa Yvan Buravan  Burabyo Micheal

Massamba (ubanza ibumoso) yagaragaje ko Buravan yamubereye umunyeshuri mwiza 

Iki gitaramo kitabiriwe n'umubare munini w'Urubyiruko n'abandi bamenye Buravan mu bihe bitandukanye 

Kanda  hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco 'Twaje Fest' ryabaye ku nshuro ya mbere

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND