Kigali

Batashye bakinyotewe! Ibintu 5 byaranze igitaramo cyakoze ku marangamutima y'abakunzi ba Buravan- AMAFOTO 50

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/10/2024 2:02
0


Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane w’umvikanaho umudiho w’injyana gakondo bageze muri BK Arena ahabereye igitaramo “Twaje Fest” gisigasira ibigwi n’amateka by’umuhanzi Buravan, witabye Imana mu 2022 azize ‘Cancer y’impindura.



Abakunzi b’umuziki nyarwanda cyane cyane w’umvikanaho umudiho w’injyana gakondo bageze muri BK Arena ahabereye igitaramo “Twaje Fest” gisigasira ibigwi n’amateka by’umuhanzi Buravan, witabye Imana mu 2022 azize ‘Cancer y’impindura.

Abageze kuri BK Arena mbere y’uko iki gitaramo gitangira bapimwe kanseri y’impindura bakagirwa inama zabafasha kwirinda iyi kanseri hacurujwe imyenda ‘iriho amafoto ya Yvan Buravan igura yaguraga ibihumbi 30 Frw.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya saa mbiri z’umugoroba cyari kiyibowe na Massamba Intore cyateguwe mu rwego rwo kuzirikana, ibikorwa n’amateka ya Yvan Buravan wavutse tariki 27 Gicurasi 1995, yitabye Imana tariki 17 Kanama 2022 (yari afite imyaka 27 y’amavuko).

Yvan Buravan yahoranye inzozi zo gukorera igitaramo muri BK Arena nkuko yagiye abigarukaho mu biganiro yagiye agirana n’abantu batandukanye ndetse album “Twaje” yifuzaga kuzayimurikira muri iyi nyubako.

Iki gitaramo yari afite mu nzozi kibaye nyuma y’imyaka ibiri uyu muhanzi yitabye Imana, ibitekerezo bye bishyizwe mu bikorwa n’umuryango YB Foundation ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye bagiye kumurikira abanyarwanda n’abakunzi ba muzika ibikorwa Yvan Buravan yasize birimo ibihangano bishya atashyize hanze ndetse n’ibindi byahurijwe kuri Album “Twaje Deluxe”.

Impakanizi na Ruti Joel nibo babimburiye abandi bahanzi muri iki gitaramo cyahurijwemo abahanzi 15 basanzwe bakunzwe mu Rwanda barimo Jules Sentore, Andy Bumuntu, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Alyn Sano, France Mpundu, Impakanizi, Mike Kayihura, Nel Ngabo, Mani Martin na Boukuru.

Abakunzi ba muzika nyarwanda batunguwe no kubona igitaramo kirangiye ku isaha ya saa ine nyamara bumvaga aribwo batangiye kujya mu mujyo w’igitaramo dore ko bumvaga bagishaka kuririmba indirimbo za Yvan Buravan ndetse n’abahanzi bahuriye muri iki gitaramo.

1.Abahanzi bagiye babisikana ku rubyiniro

Abahanzi bose banyuze ku rubyiniro birimbanye n’itsinda ry’ababyinnyi ba Ishami Talent babyinnye indirimbo zose zacuranzwe muri iki gitaramo.

Alyn Sano na Jules Sentore bahuriye ku rubyiniro, Alyn Sano aririmba indirimbo, “Rumuri”, ubwo bari bageze ku ndirimbo “Ni Yesu” ya Yvan Buravan gusa Impokanizi yabasanze ku rubyiniro barayiririmbana. 

Mani Martin yaririmbye indiirimbo ze ndetse n’izindi zirimo “Tiku Tiku” ya Yvan Buravan ayibyinana na France Mpundu.

2.Andy Bumuntu yaserukanye na France Mpundu mu mbyino zanyuze benshi

Abahanzi Andy Bumuntu na France Mpundu batunguranye mu mbyino zanyuze benshi bari muri iki gitaramo baririmbana indirimbo zirimo “Darling” ya France yakoranye na Yvan Buravan bakurikirzaho “On Fine” mubyino zidasanzwe abyinana na France Mpundu.

3.Ish Kevin, umuraperi rukumbi waririmbye muri Twaje Fest

N'ubwo abahanzi barengaga 15, ariko bamwe batunguwe n'uburyo iki gitaramo cyaririmbyemo Umuraperi.

Ish Kevin afitanye indirimbo 'VIP' na Buravan. Ariko iyo usubije amaso inyuma ukareba, Buravan mu bihe bitandukanye yatanze umusanzu we mu baraperi.

Kuva iki gitaramo cyakamwamamaza, hari abatekerezaga ko kizaririmbamo abandi baraperi ariko siko byagenze, kuko Ish Kevin ariwe gusa waririmbye.

Uyu musore yagaragaje imbaraga zidasanzwe, arishimirwa mu buryo bukomeye, kugeza ubwo yaririmbye ipantalo igacika hagati ya maguru. Yihutiye kujya kuyihindura yambara ikabutura.      

4.Iki gitaramo cyasize ishusho y'ubufatanye

Ni gacye mu Rwanda haba ibitaramo bihuriza hamwe abahanzi bagafatanya mu ndirimbo nk'uko byagaragariye benshi muri 'Twaje Fest'.

Alyn Sano yaririmbye indirimbo ye 'Rumuri' afashijwe na Jules Sentore, 'Sakwe Sakwe' yafatanyije na Boukuru ndetse na France Mpundu.

Ni mu gihe Juno Kizigenza yaririmbye 'Yaraje' afatanyije na Nel Ngabo- Abahanzi bamwe bo mu kiragano gishya cy'umuziki.

Umuhanzikazi Boukuru yaririmbye Mike Kayihura ariwe umucurangira indirimbo. Ni mu gihe Andy Bumuntu yaririmbanye na France Mpundu indirimbo zirimo nka 'On Fire' ndetse na 'Darlin'.

5.Nta mushyashyuragamba…. Alyn Sano yagaragaye kenshi kurusha abandi

Mu Rwanda abakurikira ibitaramo bamenyereye ko ibitaramo biba bifite abashyushyarugamba (MC) bayoboye igitaramo kuburyo baza buri nyuma y’umuhanzi bakaganiriza abitabiriye cyangwa bakavuga umuhanzi ukurikiyeho.

Muri iki gitaramo siko byagenze kuko nyuma ya Massamba Intore watanze ikaze ku bitabiriye abahanzi bakurikiranye umwe k’uwundi abandi bazira rimwe bakaririmbana mu buryo ubona ko bwari bateguwe neza ntawabusanyije na mugenzi we.

Buri muhanzi yamenyaga iminota akoresha akavaho agakurikirwa n’undi nawe akabigenza uko kugeza igitaramo kirangiye.

Mu bahanzi banyuze ku rubyiniro inshuro nyinshi Alyn Sano niwe waje ku rubyiniro inshuro nyinshi ndetse ahindura imyenda inshuro eshatu, akurikirwa na Ruti Joel na Impakanizi abandi zari inshuro zitarenze ebyiri.


Nel Ngabo na Juno Kizigenza bahuriye ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Yaraje"


Juno Kizigenza yinjiriye mu ndirimbo "Yaraje" yitiriye album ye ya mbere



Imbyino za Andy Bumuntu na France Mpundu biri mu byishimwe cyane muri iki gitaramo





Alyn Sano aririmba indirimbo "Mama"


Mani Martin yagaragaje ubuhanga mu myitwarire yamuranze ku rubyiniro


Alyn Sano aririmba indirimbo "Rumuri" imwe muzigize album ye ya mbere

Jules Sentore aririmba indirimbo "Urabaruta bose"

Massamba Intore niwe watangije igitaramo "Twaje Fest"


Impakanizi aririmba indirimbo "Ingabe" imwe muzishimiwe cyane


Nel Ngabo yahaye icyubahiro Yvan Buravan


DJ Marnaud yatunguranye muri iki gitaramo Twaje Fest

Ish Kevin yanjiriye mu ndirimbo VIP yakoranye na Yvan Buravan



Ariel Wayz yishimiwe binyuze mu ndirimbo "Shayo"


Nel Ngabo ubwo yari ageze ku ndirimbo "Mutualle"


Abahanzi bahuriye ku rubyiniro baha icyubahiro Yvan Buravan


Alyn Sano yakoresheje imbaraga nyinshi ku rubyiniro ari kumwe n'ababyinnyi Ishami Talent


Mike Kayihura na Boukuru bahuriye ku rubyiniro bahuza imbaraga mu ndirimbo "I will be your light"

Ijwi rya Mike Kayihura ryanyuze benshi binyuze mu ndirimbo yise "I just want to be There"

Juru, umwe mu bashinze sosiyete y'umuziki ya "Agura" ifasha abarimo Ruti Joel


Ku rubyiniro hari hateguwe amashusho agaragaza uko Yvan Buravan yari amerewe mu bitaro aherekejwe n'amagambo agira ati "Intore ntipfa ivuna umugara"

DJ Ira ni umwe mu bitabiriye iki gitaramo





Abakunzi ba muzika bishimiye ibirori byaranze igitaramo "Twaje Fest"


Ababyeyi ba Yvan Buravan bishimiye urukundo beretswe muri iki gitaramo

Umubyeyi wa Yvan Buravan (Burabyo Michel) yanyuzwe no kubona ibirori byateguriwe umuhungu we

Abarimo Umuyobozi Wungurije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Itangazamakuru (RBA), Isheja Butera Sandrine bitabiriye iki gitaramo

Uyu musore akigera muri BK Arena bamwe bamubwiye ko asa na Yvan Buravan











Ubwo igitaramo cyari kigeze ku musozo bahanzi bose bahuriye ku rubyiniro baririmbana indirimbo "Twaje"

Abakunzi ba muzika nyarwanda bakurikiye igitaramo bahagaze kuva ku munota wa mbere kugeza kirangiye


Kanda hano urebe amafoto yaranze iserukiramuco "Twaje Fest" ryabaye hizihizwa ubuzima bwa Buravan

AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND