Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika,CAF yafashe umwanzuro ku kibazo cy'ikipe y'igihugu ya Libya yakiriye nabi ikipe y'igihugu ya Nigeria iheza abakinnyi bayo ku kibuga cy'indege.
Libya yafatiwe ibi bihano nyuma yo kwakira nabi abakinnyi b'ikipe y'igihugu ya Nigeria mbere y'uyu mukino bateweho mpaga wagombaga kuba warakinwe taliki ya 15 z'uku kwezi.
Libya yayobeje indege y'ikipe y'iki gihugu aho kugwa i Benghazi ahazabera umukino wo kwishyura ahubwo igwa i Tripoli. Nkaho ibi bidahagije ubwo abakinnyi ba Nigeria bageraga ku kibuga cy'indege i Tripoli bafunguranweyo ndetse banamburwa ibyo kurya bari bafite na interineti ikurwaho.
Abakinnyi b'iyi kipe y'igihugu baje gufata umwanzuro wo kwanga gukina uyu mukino bafata rutemikerere basubira iwabo babiharira CAF ngo azabe ariyo ifata umwanzuro.
Nyuma yuko ikipe y'igihugu ya Libya itewe mpaga , mu itsinda D Nigeria yahise igira amanota 10 ikomeza kuba ku mwanya wa mbere aho ikurikirwa Benin ifite amanota 6,u Rwanda rukaba ku mwanya wa 3 n'amanota 5 mu gihe ikipe y'igihugu ya Libya yo iri kumwanya wa nyuma n'inota 1.
TANGA IGITECYEREZO