Kigali

Abasore: Ibintu 5 wakwirinda gukora ushaka gushimisha umukunzi wawe

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/10/2024 15:53
0


Basore, ni kenshi ukora iyo bwabaga ngo ushimishe umukobwa ukunda kandi ni byiza, gusa nanone hari ibyo udakwiye gukora urwo waba umukunda uko rwaba rungana kose.



1. Gusuzugura umuryango wawe

Abakobwa benshi bajya babona ubitayeho cyane, akaba yanakora ibintu bidafututse kugira ngo arebe kure wajya umwirukaho. Ntuzigere na rimwe usuzugura cyangwa uta umuryango wawe kubera umukobwa uri gutereta, kuko nagenda icyo uzasigarana ni umuryango wawe. Rero ntukihenure ku muryango wawe cyangwa ngo uwute, kugira ngo ushimishe umukobwa uri gutereta.

2. Guta inzozi zawe

Mbere y’uko uhura n’umukobwa muri gukundana wari ufite inzozi zawe, ibyo wifuza kugeraho. Wita izo nzozi rero kugira ngo ushimishe umukobwa. Niba wari ufite inzozi zo kubanza gutunga inzu mbere yo gushinga urugo, wita izo nzozi ngo wirukire kubaka. Niba uwo mukobwa agukunda koko azategereza ugere ku nzozi zawe ubundi mubane.

3. Kwiyima ibyo ukeneye kugira ngo umushimishe

Ni byiza gufasha umukobwa ukunda, biranashimisha. Ariko nk’urugero; ntuzafate ifunguro wari burye ngo urimwoherereze maze wowe ubwirirwe. Icyiza wamuhamagara mukarisangira. Niba ashaka kwisukisha imisatsi kandi ukeneye kwishyura inzu, ntuzirengagize ibibazo ufite ngo umuhe ayo mafaranga ngo ajye kwisukisha.

4. Gukora ibyaha kubera we

Ntugafate amadeni cyangwa ngo urwane, cyangwa ikindi cyaha wakora icyo aricyo cyose, ngo ugikore kugira ngo wereke umukobwa ko umukunda. Usibye ko ari ubuzima bwawe uzaba wangiza, uzaba unamwiyereka nk’aho nakora amafuti uzamushyigikira buhumyi. Rero ntukabikore.

5. Kumwishyurira ishuri

Uretse umugore mwashakanye, ntukishyurire umukobwa ishuri ugamije kumwereka ko umukunda. N’ubwo ibi ari icyemezo wafata nkawe ubwawe, ukaba wahitamo kumwishyurira cyangwa ntubikore bitewe n’impamvu zawe bwite cyangwa uko mubanye. 

Gusa si byiza kwishyurira umukobwa ishuli ugamije kwigarurira umutima we, kuko bizatuma ahora yiyumva nk’aho agufitiye ideni, cyangwa nyuma y’iyo myaka yose wishyuye ntakwiyumvemo kuko urukundo ntirugurwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND