Kigali

French Montana aravugwa mu rukundo n'igikomangomakazi cya Dubai-AMAFOTO

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/10/2024 13:54
0


Umuraperi w'icyamamare, Frenh Montana, akomeje kuvugwa mu rukundo na Sheikra Mahra igikomangomakazi cya Dubai, giherutse guca ibintu ubwo yahaga gatanya umugabo we kuri 'Instagram'.



Karim Kharbouch umuraperi akaba n'umwanditsi w'indirimbo wamamaye ku izina rya French Montana mu muziki, yongeye guca ibintu mu binyamakuru by'imyidagaduro nyuma yaho bikomeje kuvugwa ko yaba ari mu rukundo n'igikomangomakazi cya Dubai, Sheikra Mahra.

Amakuru y'urukundo rwabo yabanje gutangazwa n'ibinyamakuru byo muri Dubai byavugaga ko uyu muraperi amaze iminsi aza agahura mu buryo bw'ibanga na Sheikra Mahra uherutse gutandukana n'umugabo we kumugaragaro.

Icyakoze ibi byagumye bivugwa nta mafoto yaba bombi arajya ahagaragara. Ubu noneho byongeye kuvugwa cyane nyuma yaho bombi bashyize amafoto yabo basohokanye, ari nabyo byatumye benshi ku mbuga bavuga ko ntakabuza bari gukundana ndetse ko aya mafoto bayasohoye mu rwego rwo kubyemeza.

Umuraperi French Montana aravugwa mu rukundo na Mahra igikomangomakazi cya Dubai

Hollywood Unlocked yatangaje ko French Montana n'igikomangomakazi cya Dubai, bavugwaho gukundana gusa bombi ntibarabyemerera itangazamakuru, Gusa kandi hari abavuga ko bombi baba bari gukora ibi mu rwego rwo kwamamaza filime mbarankuru y'uyu muraperi yise 'For Khadija' yitiriye Nyina umubyara.

Sheikra Mahra w'imyaka 30 y'amavuko uherutse gutandukana n'umugabo bari bamaranye umwaka umwe gusa, yitwa 'igikomangoma cya Dubai' kuko ari umukobwa wa Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoun umuyobozi mukuru wa Dubai akaba na Visi Perezida wa UAE wahoze ari igikomangoma naho Se yari Umwami mbere y'uko abarabu bakuraho ubutegetsi bwa cyami bakamugira umuyobozi mukuru wa Dubai.

Biravugwa kandi ko kuba French Montana na Sheikra Mahra bakundana bidatangaje cyane kuko bombi ari abarabu bahuje imico n'imigenzo ya kisiramu.

Biravugwa ko Montana na Mahra batangiye kugirana umubano wihariye kuva muri Nyakanga

Berekanye ku mbuga nkoranyambaga zabo amafoto y'ibihe byiza barimo 

Impamvu ubona batari kwegerana cyane ni uko muri Dubai bitemewe ko umugabo n'umugore bakoranaho mu ruhame batarashyingiranywa

Bikomeje kuvugwa ko Sheikra Mahra igikomangomakazi cya Dubai, ari we mukunzi mushya wa French Montana

Mahra avuka mu muryango wa cyami ndetse Se ni we uyoboye Dubai, akaba na Visi Perezida w'ibihugu byibumbiye muri UAE (Ubwami bw'Abarabu) harimo na Dubai






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND