RFL
Kigali

Azarinda ahazaza hacu - Eminem yasabye Abanyamerika gutora Kamala Harris

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:23/10/2024 10:19
0


Umuraperi wubatse izina ku rwego mpuzamahanga, Eminem, yatunguranye mu gikorwa cyo kwamamaza Visi Perezida Kamala Harris, aho yavugiye ijambo rimushyigikira ndetse asaba abafana be n'abanyamerika muri rusange kuzatora uyu mukandida w'Abademokarate.



Ibi byabaye ku wa Kabiri w'iki cyumweru mu gikorwa cyo kwiyamamaza Visi Perezida Kamala Harris na Tim Walz bakoreye mu mujyi munini wa Detroit muri Leta ya Michigan, aho ibihumbi by'abantu biganjemo abo mu ishyaka ry'Abademokarate bari baje kumushyigikira.

Bitunguranye umuraperi w'icyamamare Marshall Mathers uzwi cyane nka Eminem yaje ku rubyiniro afata ijambo. Yakiranywe amashyi menshi yinjirira mu ndirimbo ye yamamaye 'Not Afraid', maze atangira ijambo rye avuga ko ari iby'icyubahiro kuba yakiriye Kamala mu mujyi avukamo wa Detroit.

Yagize ati: "Umuntu wese unzi azi neza ko uyu mujyi mvukamo wa Detroit umpora ku mutima, ni icyubahiro kuba nakiriye madamu Kamala hano bisa nk'inzozi. Ndi hano kubabwira ibintu bicye by'ingenzi. Icya mbere nabashishikariza ko mwese mwazatora, mureke amajwi yanyu yivugire, ntihazagire uwanga gutora kuko amajwi yanyu niyo azana impinduka''.

Eminem yakomeje yerekana ko Kamala Harris ari we ubereye kuba Perezida ndetse asaba Abanyamerika kumutora agira ati: ''Kamala Harris ni we ubereye kutuyobora, niwe uzarinda ahazaza hacu n'igihugu. Ntabwo ashyize imbere inyungu ze ahubwo n'inyungu zacu twese niyo mpamvu mbasaba ko mwazamutora ahazaza hakaba hari mu maboko atekanye''.

Uyu muraperi wahabwaga amashyi cyane ntabwo yatinze ku rubyiniro kuko yavuze ko yaje guha ikaze Barack Obama ngo agire byinshi avuga kuri Kamala. Ati: ''Ntabwo mvuga byinshi kuri Kamala ahubwo reka mpe ikaze Perezida Obama atubwire byinshi kuri we kuko amuzi ku ndusha''. Obama nawe yahise aza ku rubyiniro aririmba indirimbo ya Eminem yitwa 'Lose Yourself' abona kuvuga ijambo.

Umuraperi Eminem w'imyaka 52 y'amavuko, yiyongereye mu mubare w'ibyamamare bishyigikiye Kamala Harris birimo Usher, Beyonce, Taylor Swift, Cardi B, Snoop Dogg n'abandi bagiye bagaragaza ko Harris akwiye kuyobora USA.

Eminem yatunguranye mu kwamamaza Kamala Harris, asaba Abanyamerika kuzamutora

Uyu muraperi niwe wakiriye Barack Obama muri iki gikorwa

Barack Obama na Eminem nibo bamamaje Kamala Harris mu mujyi wa Detroit wo muri leta ya Michigan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND