Kigali

Trump yamaze gushyiraho ushinzwe gusubiza abimukira iwabo

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:11/11/2024 12:51
0


Nyuma yaho Donald Trump atsinze amatora akaba Perezida wa 47 wa USA, yahise atangira gushyiraho abayobozi mu nzego zitandukanye bazamufasha. Ubu yamaze gushyiraho ushinzwe gusubiza abimukira iwabo mu gushyira mu bikorwa icyifuzo cyo kugabanya abimukira muri iki gihugu.



Perezida watowe Donald Trump yashyizeho Tom Homan nk’ushinzwe imipaka ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu butegetsi bwe bugiye kujyaho.

Homan azwiho kuba umugabo w’amahame ahejeje inguni ku bimukira, mu ntangiriro z’uyu mwaka yavuze ko Trump natsinda akamuha uyu mwanya azakora “‘operation’ nini yo gusubiza iwabo iki gihugu kitigeze kibona mbere”.

Ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, Trump yanditseho ati: “Nishimiye gutangaza ko uwahoze ari akuriye ICE, Tom Homan, azaza mu butegetsi bwa Trump nk’ushinzwe imipaka y’igihugu cyacu [Tsar w’imipaka]”

Yongeyeho ati: “Hashize igihe kinini nzi Tom, kandi nta muntu umurenze mu gutegeka no gucunga imipaka yacu”, yavuze kandi ko uyu mugabo azaba ashinzwe “gusubiza abanyamahanga bose badafite ibyangombwa mu bihugu bavuyemo”.

Trump w’imyaka 78, yizeje ko  ku munsi wa mbere w’ubutegetsi bwe  azahita atangiza gusubiza iwabo abadafite ibyangombwa kunini kwabayeho mu mateka ya Amerika.

Mu 2017, ubwo Homan yari umukuru w’agateganyo wa Immigration and Customs Enforcement (ICE) mu gihe cy’ubutegetsi bwa mbere bwa Trump, umubare w’abimukira batawe muri yombi wazamutseho 40% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.

Gusubiza abadafite ibyangombwa mu bihugu byabo ntabwo ari igikorwa cyoroshye nko kukivuga, akenshi bisaba ubushake bw’igihugu bavuyemo n’ubufatanye bw’ugomba gusubizwa muri icyo gihugu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Homan yumvikanye yinubira amakuru y’uburyo gusubiza abimukira badafite ibyangombwa iwabo bikorwa.

Ubwo yaganiraga na Al Jazeera  yagize ati: “Buretse mu 2025”, aho yateganyaga ko Trump azatsinda amatora akamuha umwanya, ubu koko yamuhaye.

Icyo gihe yagize ati: “Niba uri hano bitemewe n’amategeko, ugende ucunga ku ntugu zawe…Trump azagaruka muri Mutarama(1) [2025], nzaba ndi kumwe na we, nzayobora ‘operation’ nini yo gusubiza iwabo iki gihugu kitigeze kibona mbere”.

Ubwo yarakiri mu bikorwa byo kwiyamamaza, Trump yavuze ko azakoresha itegeko rizwi nka Alien Enemies Act ryo mu 1798 ryemerera leta ya Amerika gufata no gusubiza abanyamahanga mu bihugu bavukamo.

Trump yashyizeho Tom Homan nk'ushinzwe imipaka ya Amerika no gusubiza abimukira iwabo, uyu ni nawe bakoranye muri manda ye ya mbere






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND