Kigali

Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:15/11/2024 18:37
1


Mutesi Scovia ukorera ikinyamakuru Mama Urwagasabo yatorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC).



Ni amatora yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, aho hanatowe abagize Njyanama y’uru rwego igizwe na Anthère Rwanyange, Philibert Girinema akaba n’umwanditsi Mukuru wa Igihe, kuri aba haniyongeraho Dr Liberatha Gahongayire watanzwe na Sosiyete Sivile ndetse na Me Muhirwa Ngabo Audace watanzwe n’Urugaga rw’Abavoka.

Mutesi Scovia niwe watorewe kuyobora Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) aho yungirijwe na Rev.Jean Pierre Uwimana watanzwe na Kaminuza y’u Rwanda, naho Umunyamakuru wa RBA, Nyirarukundo Xavera aba Umunyamabanga w’uru rwego.

Mutesi Scovia akaba yatorewe uyu mwanya asimbuye Cléophas Barore wawugiyeho mu 2016.

Mutesi Scovia akimara gutorwa yavuze ko icyo agiye gushyira imbere ari ugushimangira ubunyamwuga ndetse no gushyigikira umwuga w’itangazamakuru muri rusange.

Mutesi Scovia asanzwe afite ikinyamakuru Mamaurwagasabo aho gifite n’umuyoboro wa Youtube,amenyerewe mu nkuru z’ubuvugizi n’izigaruka kuri politiki y’igihugu muri rusange.

Mutesi Scovia yatorewe kuyobora RMC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • francine niyoncaba3 weeks ago
    nivyiza cane mugire ibikogwa vyiza



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND