Mugisha Robinson wamamaye nka Producer Element yatangaje ko ku myaka 24 y'amavuko amaze kurambika ikiganza ku ndirimbo ya Davido, Wizkid, Rayvanny, Harmonize na Ali Kiba kubera kugirirwa neza n'Imana no guharanira gukora umuziki mwiza utuma buri wese yifuza ko bakorana mu bihe bitandukanye.
Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na
Crown Media, cyagarutse ku rugendo rwe rwo gutunganya indirimbo mu bihe
bitandukanye ndetse n’uburyo yashyize imbaraga mu kwiyubaka byatumye abantu bamurangamira.
Ni ku nshuro ya Gatatu, uyu musore
agendereye Tanzania. Ku nshuro ya mbere yari kumwe na Bruce Melodie ku kirwa
cya Zanzibar ubwo bari kumwe na Harmonize mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo
bakoranye.
Ku nshuro ya Kabiri, yagendereye
Tanzania mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo 'Sikosa' yakoranye na The Ben na
Kevi Kade. Ati "Twafatiye amashusho hano. Navuga ko rero ari ku nshuro ya
Gatatu ngeze hano."
Element yavuze ko kugeza ubu afite
indirimbo eshatu, ariko imibare igaragaza ko amaze gukora uruhumbirajana
rw'indirimbo 'bituma niyumva nka Producer kurusha kuba umuhanzi'. Ati "Ndi
Producer ushobora no kuririmba."
Yasobanuye kuririmba uri Producer
'ari kimwe mu byiza bigufasha gutunganya indirimbo'. Ati "Ni byiza cyane
iyo usanzwe uri umuririmbyi kuko umenya uko ufasha n'umuhanzi mu gihe cyo
gukora indirimbo."
Element yavuze ko gukorera indirimbo
Ali Kiba na Rayvanny 'byari inzozi'. Akomeza ati "Kubera ko ubu tuvugana
ngejeje imyaka 24 y'amavuko, kandi bariya ni abanyabigwi. Navuga ko ari
umugisha gukorana n'aba banyabigwi, kuko ntabwo ntigeze ntekereza ko
tuzakorana. Ni ibitangaza rero."
Yamenye ko ubwo yakoreraga indirimbo
aba bombi 'ni nabwo bwa mbere' bari bahuriye muri studio bari mu ikorwa
ry'indirimbo. Yavuze ko na Ali Kiba ariko yamubwiye.
Element yasobanuye ko ari umugisha
yagize kuba ku myaka ye 24 yarabashije gukorera indirimbo Ali Kiba, Davido,
Wizkid ndetse na Rayvanny. Ati "Navuga ko ari Imana yabikoze."
Yavuze ko yagize inzozi zo gukora
indirimbo nziza, ariko ntiyari yarigeze atekereza ko igihe kimwe azacirana
n'ibihangange mu muziki.
Abajijwe umuhanzi wa mbere mu Rwanda
muri iki gihe, Element 'yavuze ko buri wese ari gukora ibintu byiza mu ruhande
rwe' ariko kandi azirikana ko The Ben na Bruce Melodie ari bo bahagaze neza
'ashingiye ku kuba muri iki gihe Meddy yarahisemo kwinjira mu muziki wa
Gospel'.
Element yanavuze ko afite imishinga
y'indirimbo ya Meddy zihimbaza Imana 'kandi nemera neza amahitamo ye yafashe'.
Yasobanuye ko yakoreye indirimbo
Davido bahuriye 'bwa mbere' muri studio muri Nigeria. Icyo gihe bakoze ibikorwa
byaganishije ku mushinga w'iyi ndirimbo 'ariko ntirasohoka'.
Yanavuze ko yakoze indirimbo
yaririmbyemo Wizkid bigizwemo uruhare n'itsinda rya Sauti Sol 'ubwo bari bakiri
kumwe'. Ati "Icyo gihe nakoze indirimbo ya Sauti Sol na Wizkid'. Ni uko
twakoranye rero."
Element yatangaje ko yakoreye indirimbo Davido bahuriye muri Studio mu gihugu cya Nigeria
Element yavuze ko abantu bakwiye
kwitega indirimbo yakoreye Ali Kiba uri mu bakomeye muri Tanzania
Element yavuze ko gukorera indirimbo
Rayvanny byatumye ahurira 'bwa mbere muri studio' na Ali Kiba
Element yasobanuye ko gukorera indirimbo Sauti Sol byatumye anakorera Wizkid kuko bahuriye mu ndirimbo
Element abifata nk'umugisha kuba ku
myaka 24 y'amavuko yarabashije gukorera ibihangange mu muziki
Harmonize aherutse kugaragaza ko yakozwe ku mutima n'indirimbo yakorewe na Element
TANGA IGITECYEREZO