RFL
Kigali

Ibya Angelina Jolie n'umuraperi Akala bikomeje gufata indi ntera

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:22/10/2024 10:55
0


Nyuma y'igihe bivugwa ko icyamamarekazi muri sinema, Angelina Jolie, ari mu rukundo n'umuraperi Akala wo mu Bwongereza, ubu noneho umubano wabo ukomeje gufata indi ntera.



Muri Mata uyu mwaka nibwo bwa mbere byavuzwe ko umukinnyi wa filime Angelina Jolie wahoze ari umugore wa Brad Pitt yamaze kubona urukundo rushya mu buzima bwe. Iki gihe byatangajwe ko ari gukundana n'umuraperi akaba n'umunyamakuru Kingslee James Mclean uzwi cyane ku izina rya Akala uri mu bagezweho mu Bwongereza.

Mu kwezi gushize kandi TMZ yatangaje ko amakuru yizewe ari uko Angelina Jolie w'imyaka 49 ari gukundana na Akala w'imyaka 40, gusa ngo bakaba barahoze ari inshuti zisanzwe mu myaka yashize.

Ubwo Angelina Jolie yabazwaga ibye n'uyu muraperi ubwo yari yitabiriye iserukiramuco ngaruka mwaka rya filime mu Bufaransa, yanze kugira icyo abivugaho ndetse no ku ruhande rwa Akala ntacyo yavuze ku mubano we n'uyu mugore.

The New York Times ubu yatangaje ko nubwo yaba Jolie na Akala birinze kugira icyo bavuga ku mugaragaro ku rukundo rwabo, nyamara ngo ibyabo byamaze gukomera kuko ngo Jolie asigaye akunze kujya cyane mu Bwongereza guhura n'uyu mugabo.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru Angelina na Akala bafotowe basohoka muri Hoteli yitwa The Corinthia i London. Aba nubwo basohotse kuri uyu munsi nyamara amakuru y'abakozi b'iyi hoteli bahaye New York Times avuga ko bayijemo kuva ku wa Gatatu w'icyumweru gishize.

Byatangajwe kandi ko kuva ku wa Gatatu w'icyumweru gishize Jolie n'umukunzi we Akala iyo bashakaga kujya hanze ya hoteli gutembera ngo banyuzwaga mu miryango y'inyuma birinda aba paparazzi.

Muri Mata nibwo Angelina Jolie na Akala batangiye kuvugwa mu rukundo

Ubu bafotowe basohoka muri hoteli bamazemo iminsi i London

Umuraperi Akala niwe mukunzi mushya wa Angelina Jolie







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND