RFL
Kigali

Bamporiki yageneye isengesho abamubaye hafi mu gihe yamaze afunzwe

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:20/10/2024 14:23
0


Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco, yasabiye umugisha abamubaye hafi barimo abamusuye, abamusengeye n’abamugoroye, asaba Imana kubitura byikubye inshuro zirindwi.



Iteka rya Perezida riha imbabazi abagororwa ryasohotse ku igazeti ya Leta ku wa 18 Ukwakira 2024 rigaragaza ko hari abagororwa 32 bahawe imbabazi barimo n’abo bari bafungiwe mu Igororero rya Nyarugenge.

Ku wa 23 Mutarama 2023 nibwo Urukiko Rukuru rwongereye ibihano byari byahawe Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco by’imyaka ine, rutegeka ko afungwa imyaka itanu, akanatanga n’ihazabu ya miliyoni 30 Frw.

Icyo gihe Bamporiki yari yahamijwe ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha mu nyungu ze bwite ububasha ahabwa n’itegeko, hashingiwe ku mafaranga yahawe n’umushoramari Gatera Norbert mu iburanisha ryo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Kuri iki Cyumweru tariki 20 Ukwakira 2024, nibwo yasabiye imigisha abamubaye hafi mu gihe cyose yari amaze afunzwe, asabira u Rwanda gukomeza kugira ubuyobozi bwiza mu gisa n'isengesho.

Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati: “Mana y'u Rwanda mpera imigisha abampetse n'abampekeye, abansuye n'abansabiye, abangaye n'abangoroye. Unyishyurire imyenda y'urukundo nahunzwe n'abanshagaye, witure buri wese bwikube karindwi ibyo yanyifurije n'ibyo yangiriye. Izuba rirandasiye nsenga, nshima kandi nsaba uku.”

Ubu butumwa yabuherekesheje isengesho rigira riti: ““Ndashima Umwami Mwimitsi waturabutswemo ibikomere bikomeye akadutoranyiriza Umwami Mwimyi akamutongera kuba nyiri cyomoro, nawe akadukundira akatwomora. Atwomora twakosheje, atwomora twasitaye, atwomora twasitajwe, atwomora twokomerekeranyije, atwomora twiteze imitego, akanatwomora twatezwe imitego, shimirwa Mwami Mwimyi, muri wowe tubasha kubona ububasha bw’Umwami Mwimitsi.

Mwami Mwimitsi ujye uturindira Mwami Mwimyi. Nakomereka umwomore kuko ubwungo n’icyomoro wamuhaye nibyo atwomoza igihe acyeneye icyomoro n’ubwungo bye nkawe, ujye umuha ibyo mu bubiko bwawe Mwami Mwimitsi, ibyo wageneye abami Bimyi nkawe ujye ubimuhana umwete kuko kugwiza ubugiri n’ubugingo kwe niko kuramuka no kuramba kwacu umu.”

Bamporiki yasoje iri sengesho asaba Imana kuzakomeza guha u Rwanda abayobozi beza mu gihe kiri imbere.

Ati: “Ubwo u Rwanda uruhaye kwanda n’ejo haje, uzahore utwimikira abameze uku kwe, abateye uku kwe, abatoza uku kwe, abakotana uku kwe, abimana ababo uku kwe, abagwizambabazi uku kwe, abaha u Rwanda kwandana ibigwi uku kwe, abataramana u Rwanda uku kwe bizaduha kukunambaho nk’abagaragu batagira icyo bashinja sebuja wa sebuja umu. U Rwanda ni rweme.”

Bamporiki ashimiye abamubaye hafi nyuma yo gutangaza ubutumwa bugaragaza ibyishimo afite nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame.

Yaragize ati: “Zireze. Urugemwe rurameze, urubuto rutaboze, umutwaro nagatwaye iteka Umutware wanjye awutwamishije imbabazi ndawutuye ndunamutse ndemye, ndanyuzwe ndumva niyumva nk’Indirira. Nshimye Uwiteka waturemeye Umutware Paul Kagame ku bwe ubwere bwimuye ubwirabure bidasasiwe ubwirakabiri."

Ni ubutumwa bugaragaza ko yishimiye imbabazi yahawe, ndetse ko atuye umutwaro wari umuremereye, agarutse ari umuntu mushya.


Bamporiki yasabiye imigisha abamubaye hafi mu gihe cyose yamaze afunzwe, asabira u Rwanda gukomeza kugira ubuyobozi bwiza 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND