RFL
Kigali

AS Kigali y'abakinnyi 10 yatsinze Vision FC ifata umwanya wa mbere

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/10/2024 17:22
0


Ikipe ya AS Kigali yatsinze Vision ibitego 2-1 mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa shampiyona y'u Rwanda, ihita ica kuri Police ifata umwanya wa mbere.



AS Kigali yari yakiriye Vision FC mu mukino w'umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y'u Rwanda 2024-25, umukino wasozaga imikino y'umunsi wa Gatandatu.

Ni umukino AS Kigali yaje yakaniye cyane kuko yari izi ko niwutsinda iza gufata umwanya wa mbere, kuko yari izi neza ko ihita yuzuza amanota 13.

Vision FC yo yari izi ko niza gutsinda uyu mukino iva mu makipe ari mu myanya mibi, kuko  byari kuyiha amahirwe yo kubona amanota atanu.

Umukino watangiye AS Kigali iri gukina neza abakinnyi bayo nka Iyabivuze Osse, Emmanuel Arnold Okwi batangira basatira izamu rya Vision FC. Ku munota wa 20 Shabban Hussein Tchabalala yacenze ba myugariro bose ba Vision nuko atsindira AS Kigali igitego cya mbere. 

Ku munota wa 29 Nshimiye Laurent wa Vision FC yisanze afite umupira wenyine imbere y'izamu rya AS Kigali nuko ananirwa gutsinda igitego. 

Ku munota wa 40 Kwizera Pierre wamamaye nka Piero muri Rayon Sports yarekuye ishoti rikomeye rifata Henry Msanga wa AS Kigali nuko abaganga barahagoboka bamwitaho, gusa abakinnyi ba Vision basigaye bibaza ukuntu iryo shoti ritagiye mu izamu. Nuko igice cya mbere kirangira AS Kigali iri imbere n'igitego kimwe ku busa Vision FC. 

Mu gice cya kabiri AS Kigali yagarukanye imbaraga zidasanzwe nuko ku munota wa 53 Shabban Hussein Tchabalala na Iyabivuze Osse bazamukana umupira imbere y'izamu rya Vision nuko Osse atsindira AS Kigali igitego cya Kabiri. 

Abakinnyi ba Vision FC gutsindwa igitego cya Kabiri byabaciye intege ahubwo batangira kurwana no kutinjizwa igitego cya Gatatu. 

Ku munota wa 66 Onesme Twizerimana wa Vision yarekuye umupira imbere y'izamu rya AS Kigali nuko Benedata Janvier awugaruza intoki umusifuzi Uwikunda Samuel avuga ko nta kosa ryabaye.

Ku munota wa 76 Vision FC yabonye penaliti ku ikosa ryakorewe Twizerimana Onesme nuko itsindwa neza na Huzaf Ali.

Ku munota wa 90 Vision FC yabonye Penaliti ku mupira Akayezu Jean Bosco yagaruje intoki maze ahabwa ikarita y'umutuku.

Penaliti ya Vision yakuwemo n'umuzamu wa AS Kigali Cyuzuzo Aime Gael nuko afasha AS Kigali kubona amanota atatu.

Gukuramo Penaliti kwa Cyuzuzo Aime Gael byatumye AS kigali yegukana amanota atatu igira amanota 13 ifata umwanya wa mbere kuko Police FC yari iwuriho yagiye ku mwanya wa Kabiri n'amanota 12. 

Ikipe ya Vision FC yo gutsindwa uyu mukino byatumye iguma ku mwanya wa nyuma n'amanota abiri gusa.

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali 

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Vision FC


AS Kigali yatsinze Vision FC ihita ifata umwanya wa mbere








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND