RFL
Kigali

Abakinnyi b'Amavubi batangiye umwiherero bitegura Djibouti-AMAFOTO

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:21/10/2024 16:28
0


Abakinnyi b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi bageze mu mwiherero utegura umukino w'ijonjora rya mbere ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) bazakinamo na Djibouti.



Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 21, ni bwo batangiye uyu mwiherero nyuma y’amasaha make barangije imikino y’umunsi wa Gatandatu wa Shampiyona y'u Rwanda.

Abakinnyi batangiye umwiherero ni 23 muri 26 bahamagawe bitewe nuko hari batatu bakinira AS Kigali babanje gukina umukino iyi kipe yahuyemo na Vision FC kuri uyu wa Mbere. Abo ni Iyabivuze Osee, Ndayishimiye Didier na Ndayishimiye Thierry.

Biteganyijwe ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere abakinnyi bamaze kugera mu mwiherero bahita bakora umwitozo wa mbere ubera ku kibuga cy’imyotozo cya Stade Amahoro.

Umukino ubanza wo mu ijonjora ry'ibanze uzakinwa tariki ya 27 Ukwakira, mbere y’uko u Rwanda rwakira Djibouti tariki ya 31 Ugushyingo; imikino yombi ikazabera muri Stade  Amahoro i Remera bitewe nuko Djibouti iri mu bihugu 11 CAF yemeje ko nta Stade bifite zo kwakira imikino mpuzamahanga yo ku rwego rwa FIFA na CAF.

Mu gihe Amavubi yasezerera ikipe y'igihugu ya Djibouti, yazakina imikino yo mu ijonjora rya kabiri n’izava hagati ya Kenya na Sudani ikaba hagati ya tariki ya 20-22 na 27-29 Ukuboza 2024, naho imikino ya CHAN 2024 nyirizina yo ikazakinwa hagati ya tariki ya 1-28 za Gashyantare 2025 mu bihugu bya Tanzania, Kenya na Uganda.

Abakinnyi bahamagawe na Torsten Frank Spittler bitabiriye umwiherero;

Ba myugariro ni;Fitina Ombolenga, Gilbert Byiringiro, Christian Ishimwe,Claude Niyomugabo, Clement Niyigena, Yunusu Nshimiyimana,Jean Hirwa na Ndayishimiye Thierry.

Abakina mu kibuga hagati ni;Kevin Muhire,Didier Ndayishimiye,Bosco Ruboneka,Simeon Iradukunda,Pacifique Iradukunda na Fabio Ndikumana.

Abasatira ni; Ramadhan Niyibizi,Arsene Tuyisenge, Olivier Dushimimana, Gilbert Mugisha,Hadji Iraguha,Kabanda Serge,Iyabivuze Osee na Mbonyumwami Taiba.









Abakinnyi b'Amavubi mu mwiherero 







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND