Kigali

Harimo iyatwaye Miliyoni 10 Frw! ‘Collabo’ 10 z’Abanyarwanda zakunzwe cyane mu 2024 – VIDEO

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/12/2024 8:18
2


“Nanone dore umwaka urashize n'undi uratashye, twongere twishimye tunezerwe dushimire Imana Nyagasani ikiduhagaritse tukaba tugejeje aya magingo”-Aya magambo yumvikana mu ndirimbo ‘Bonne Année ya Orchestre Impala, icurangwa cyane mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi.



Hasigaye iminsi cumi n'umwe tugashyira akadomo kuri 2024! Ni umwaka wahiriye bamwe abandi bikanga mu muziki Nyarwanda kimwe no mu zindi nzego z'ubuzima.

Gukora indirimbo igakundwa ni ikizamini mu bindi! Uzumva umuhanzi mu biganiro n’itangazamakuru avuga ko uburyo indirimbo ye yakiriwe byamutunguye, kuko yayikoze nk’izindi atiyumvishaga ko izarenga imfuruka za studio yayikoreyemo.

Mu gihe tugana ku musoza w’umwaka wa 2024, InyaRwanda yasubije inyuma amaso ireba indirimbo 10 zakunzwe zahuriyemo abahanzi (Bashobora kuba babiri bakoranye indirimbo cyangwa barenga), zasohotse zikanyura benshi na n’ubu.

Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku gihe indirimbo imaze yumvikana muri rubanda, uburyo yahinduye ubuzima bw’abayikoranye, ibyayibanjirije n’ibyayikuriye n’ibindi.

1.     Iyo Foto - Bruce Melodie

">

Bruce Melodie washyize hanze indirimbo nshya yise “Iyo Foto” yakoranye na Bien Aime Baraza ku ya 27 Nzeri 2024, mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu Karere ka Musanze akorakora umukobwa mu rukenyerero byiswe ko yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.

Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk’ibigayitse zirimo gucana inyuma, gusohokana abagore b’abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n’ibindi.

Aba bahanzi bumvikana bavuga ko nubwo baba badashaka inkuru nk’izi ariko ntacyo bibabwiye kuko bamaze kubyakira, babifata nk’imibereho y’ibyamamare.

Muri iyi ndirimbo hari aho Bien Aime afotorwa n’umukobwa bararanye akabiha bagenzi be, uyu muhanzi akabyutswa n’ubutumwa bw’abamubaza ibyo yakoze.

Ku munota 1 n’amasegonda 47 ni ho Bruce Melodie agaragara ari kwifotozanya n’abakunzi be, hakaza abakobwa batandukanye bikagera aho umwe muri bo amukora mu rukenyerero akabikora neza neza nk’uko The Ben aherutse kubigenza abikora umukobwa witwa Kwizera Emelyine wari witabiriye igitaramo aherutsemo mu karere ka Musanze.

Iyi ni inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nubwo The Ben nta kintu na kimwe arabivugaho, benshi mu babonye ayo mashusho bavugaga ko uyu muhanzi yafashe uyu mukobwa akarengera akagera aho amukurura umwenda w’imbere, nubwo Kwizera Emelyne yabyamaganiye kure, avuga ko atari ko byagenze.

2.     Sikosa - Kevin Kade, The Ben, Element Eleéeh

">

Uwavuga ko indirimbo “Sikosa” ya Kevin Kade, The Ben na Element yabaye isereri mu mitwe ya benshi mbere y’uko isohoka ntiyaba abeshye.

Yavuzweho byinshi ubwo hasohokaga integuza zayo zatumye abakurikirana ibya muzika bibaza cyane ku cyahuje Element ubarizwa muri sosiyete 1:55 AM Ltd na The Ben wari umaze imyaka ibiri adacana uwaka na Coach Gael ny’iri iyi sosiyete ifasha abahanzi.

Ikindi kandi hari abibabaza niba iyi ndirimbo izasohoka irimo ibirango bya 1:55 AM Ltd, abandi bakavuga ko aba bahanzi baciye mu rihumye Coach Gael bagakora iyi ndirimbo atabizi kandi harimo umuhanzi bafitanye amasezerano y’imikoranire hakiyongeraho n’umuntu byavuzwe ko bafitanye ibibazo.

Nyuma y’induru n’intugunda; iyi ndirimbo yaje kujya ahagaragara ku wa 23 Kanama 2024. Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri Tanzania ufite n’inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.

Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.

3.     Jugumila - Dj Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade

">

Abahanzi Chriss Eazy, Kevin Kade na DJ Phil Peter bashyize hanze indirimbo bise Jugumila yaranzwe n’ibizazane mu ifatwa ry’amashusho yayo birimo kunyagirwa amanywa n’ijoro.

Iyi ndirimbo bise Jugumila yagiye hanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gashyantare 2024. Jugumila ni izina bise iyi ndirimbo bakomora ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikirundi risobanura gutitira.

Yagiye hanze itanzweho arenga miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni mu gihe amajwi yayo yatangiye gufatwa ku itariki 9 Ukuboza 2023 nk’uko byemejwe na Dj Phil Peter.

Producer Element EleéeH wakoze indirimbo mu buryo bw’amajwi kugeza irangiye yishyuwe 700 0000 Frw hatabariwemo ibindi byakoreshejwe mu bihe bitandukanye ubwo babaga bagiye kumureba muri studio birimo kurya no kunywa nk’uko ahateraniye ibyamamare barangwa no gusangira kugira ngo bungurane ibitekerezo.

Ni indirimbo iri mu njyana Element EleéeH amaze igihe atunganya yise AfroGako ibamo umudiho wa Kinyarwanda.

4.     Molomita – Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol

">

Director Gad utunganya amashusho y’indirimbo, yahurije hamwe abahanzi babiri Kenny Sol na Nel Ngabo mu ndirimbo yise “Molomita” izaba ari iya mbere ashyize hanze, ikazanifashishwa muri filme ari gutunganya.

Uyu musore wakoze amashusho y’indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi ariyo ndirimbo ya mbere akoze muri studio.

Yemeza ko igitekerezo cyayo yakigize nyuma yo gushaka uko ahuza abahanzi bakamufasha gukora indirimbo zijya muri filime ye (Sound track) yamaze gutunganya.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki 2 Gicurasi 2024, Gad na bagenzi be bayitiriye izina ry’umukobwa “Molomita,” akaba ariyo ya mbere ihuje Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music na Kenny Sol uherutse gusinya muri 1:55AM Entertainment.

Amashusho y’iyi ndirimbo yatunganyijwe n’abarimo Gad, Meddy Saleh, Uniquo na Chico Berry, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Element.

5.     Puta - BullDogg ft Juno Kizigenza

">

Ubwo yiteguraga gushyira hanze yizihiza imyaka isaga 15 amaze mu muziki, BullDogg yabanje gushyira hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza. Yavuze ko inkuru y’iyi ndirimbo yise ‘Puta’ bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.

Iyi ndirimbo ariko hari aho ihuriye n’ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n’umwe i Kigali agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose hanze y’u Rwanda.

6.     Bwe Bwe by Bruce The 1st ft Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot

">

Abakunda umuziki Nyarwanda by’umwihariko injyana ya Drill na Trapp, bamuzi nk’umwe mu basore bahagaze neza, ufite ijwi ryihariye n’imyandikire idasanzwe. Uwo nta wundi ni Umuraperi Bruce The 1st.

Umuraperi Bruce The 1st ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko rukurikira muzika nyarwanda, yakomeje kwigaragaza neza no muri uyu mwaka. Muri Werurwe 2024 nibwo Bruce The 1st yasohoye indirimbo ‘Bwe Bwe Bwe’ yakoranye na Bull Dogg, Kenny K Shot na Ish Kevin.

Usibye amazina akomeye yahuriye muri iyi ndirimbo, ariko n’ubutumwa buyirimo bwakoze ku mitima benshi, yaba iy’abahanzi n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

7.     Wait - Kivumbi King ft Axon

">

Uvuze ko mu muziki nyarwanda Kivumbi King ari mu b’imbere kandi igihe kimwe ashobora kuzatungurana mu ruhando mpuzamahanga ntabwo waba ubeshye kuko ibihamya birahari.

Uhereye ku buryo uyu muhanzi yandikamo, avanga kuririmba no kurapa n’uburyo akomeza kugenda aseruka mu bitaramo hafi ya byose bikomeye mu Rwanda no kuba ageregeza gukoresha n’indimi z’amahanga.

Muri uyu mwaka, yahuriye mu ndirimbo na Axon, ikaba ari indirimbo bise ‘Wait’ yagiye ahagaragara ku wa 15 Mutarama 2024

8.     Jeje - Platini P Feat. Davis D

">

Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D, aherutse gutangaza ko bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry’amashusho y’indirimbo “Jeje” yakoranye na Nemeye Platini [Platini P], ndetse batanze akazi ku bantu basaga 100 mu rwego rwo gufasha abasanzwe bari mu ruganda rw’umuziki mu buzima bwa buri munsi.

Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw’umuziki wa Davis D kuko yasohotse mu gihe yari ari kwitegura gukora igitaramo “Shine Boy Fest” cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kikaba cyarabaye ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

Ni indirimbo idasanzwe kandi kuri Platini P, kuko yagiye hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo yise “Baba Experience”, ndetse ibihumbi by’abantu bamusaba ko iki gitaramo yajya agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024, yahurije hamwe abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.

Iyi ndirimbo ‘Jeje’ yakozwe mu gihe cy’amezi abiri, yaba mu ikorwa ry’amajwi (Audio) ndetse n’ikorwa ry’amashusho. Ifite iminota 3 n’amasegonda 11’.

9.     Best Friend – Bwiza ft The Ben

">

Mu myaka itatu ishize umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza] yagaragaje ko uretse kwikorana indirimbo anashyize imbere gukorana na bagenzi be, cyane cyane abamaze igihe bari mu muziki ndetse n’abandi bafite ibihangano bikunzwe n’umubare munini.

Ni umukobwa watangiranye imbaraga, ku buryo mu gihe cy’imyaka ibiri gusa, yari abashize gushyira hanze Album ye ya mbere, ndetse ari no kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya Kabiri kizaba muri Werurwe 2025.

The Ben na Bwiza baherutse gusohora indirimbo nshya bise ‘Best friend’ yakiranywe yombi n’abakunzi b’umuziki, aho Danny Vumbi yagize uruhare runini mu kuyandika ndetse no kuyigurisha.

Mu buryo bw’amajwi (Audio) yakozwe na Loader, ni mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na John Elarts uri mu bakomeye mu Burundi. 

Bwiza yabwiye InyaRwanda ko gukorana na The Ben zari inzozi ze, kuko yatangiye kuvugana nawe ubwo yashyiraga hanze indirimbo ‘Ready’ akamuhamagara amutera imbaraga mu rugendo rwe rw’umuziki, nk’umukobwa uri kugaragaza impinduka.

Yavuze ati “Ndishimye cyane! Kuba kuri iyi nshuro mfite indirimbo nabashije gukorana na The Ben ni ibintu nifuzaga mu buzima bwanjye, kuko urebye hagati yanjye nawe harimo imyaka myinshi cyane noneho ku muntu nkawe wahiriwe n’umuziki, ni inzozi buri muhanzi wese yagira, ari mu bantu nakuze nkunda kugeza n’ubu.”

Uyu mukobwa yashimangiye ko zari inzozi ze gukorana indirimbo na The Ben, ku buryo kubasha kubigeraho ari kimwe mu byo kwishimira mu buzima bwe.

10.  Naragusariye

">

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, nibwo Li John uri mu bahanzi bagezweho mu gutunganya indirimbo (producer) bakanazirimba, yatangiye gufasha murumuna we gukabya inzozi zo gukora umuziki.

Iradukunda Jean Aimé umaze kubaka izina nka Li John, yafashe ukuboko murumuna we, Ndatimana Thierry [Pamaa] amuyobora mu rugendo rwa muzika atangiranye n’umwaka wa 2024 bakorana indirimbo yuje amagambo meza y’urukundo bise “Naragusariye”.

Iyi ndirimbo nshya ya Li John na Pamaa yiswe “Naragusariye” yatunganyirijwe muri Storycast Records, ikorwa na Li John, amashusho yayo yakozwe na Chid afatanyije na Sani-B.

Ikindi cyihariye kuri iyi ndirimbo ni uko mu babyinnyi bayigaragaramo Li John na Pamaa biyambaje murumuna wabo muto witwa Edmond Bahizi.

Bonus truck: Ogera by Bwiza ft Bruce melodie

     





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ticia 1 month ago
    Best friend by bwiza ft Tiger B Sikosa by The Ben 🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥🔥
  • Philbrave 1 month ago
    Mukoze ikosa ryo kwibagirwa niyo ndirimbo ya Meddy ft Adrian 🤔



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND