RFL
Kigali

Kamala Harris yakoze mu jisho Trump

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/10/2024 9:01
0


Mu gihe hashize iminsi Donald Trump yibasira Kamala Harris mu itangazamakuru, ubu nawe yagize icyo amuvugaho yerekana ko 'adashoboye ndetse ko n'imyaka ye' itamwemerera kuba yayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



Donald Trump uhagarariye ishyaka ry'Abarepubulikani ku mwanya wa Perezida, yakunze kurangwa no kuvuga amagambo asebya Visi Perezida Kamala Harris umukandida w'ishyaka ry'Abademokarate. Mu minsi ishije Trump yavuze ko Kamala afite ikibazo cy'uburwayi bwo mu mutwe anasaba ko yazana impapuro zo kwa muganga zigaragaza ko ntakibazo afite mu mutwe mbere y'uko amatora aba.

Nubwo Trump yakunze gukoresha iturufu ryo gusebya Kamala, ku ruhande rwe ntabwo yakunze kumusubiza amusebya ahubwo yaramugayaga.

Kuri ubu uyu mugore uvuga ko yiteguye kuba Perezida wa mbere w'umugore wa USA, yavuze amagambo akakaye kuri Trump bitungura benshi.

Kamala Harris wagiye kwiyamamariza i Michigan, yavuze ijambo ryibanze ku kugaragaza ko Trump adashoboye. Yagize ati: ''Uko nabonye yitwara mu bikorwa byo kwiyamamaza ntabwo abikora neza, ese mwizeye ko mumutoye noneho yabasha kuyobora kandi no kwiyamamaza byaramunaniye? Ntabwo afite imbaraga (Stamina) zo kuba Perezida bwa kabiri kuko n'inshuro ya mbere yatowe, ntakintu yakoreye Abanyamerika ahubwo ibyo yakoze n'inyungu ze ku giti cye'.

Yakomeje yerekana ko n'ikibazo cy'imyaka kiri mu bigaragaza ko Trump atabereye kongera kuba Perezida.

Kamala yagize ati: ''Turebye imyaka ye rwose ntabwo iberanye no kuyobora. Iki gihugu gikeneye amaraso mashya, gikeneye umuntu ugifite imbaraga zo gukora.

Trump imyaka afite niyo kwicara si iyo kuba Perezida. Ndagira ngo mbibutse ko ntacyo yigeze amarira iki gihugu ubwo mwamuhaga amahirwe bwa mbere, rero ntacyatuma mu muha amahirwe ya kabiri ntayakwiriye''.

Kamala Harris w'imyaka 59 wagaragaje ko Trump w'imyaka 78 ashaje adakwiye kuyobora, yasoje avuga ko uyu mugabo yitwaza ko ubwo yari Perezida yazamuye ubukungu nyamara ari ikinyoma. 

Ati: ''Avuga ko yazamuye ubukungu ariko arabeshya siwe wabikoze ahubwo biriya ni ibisubizo by'ubukungu Barack Obama yamaze imyaka 8 akorera maze Trump aba ariwe ubizamo avuga ko yabikoze kandi ari Obama wabikoze''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND