Nyuma y’amasaha macye Sena ya Kenya yeguje Gachagua Rigathi, Perezida wa Kenya William Ruto yemeje Kithure Kindiki nka Visi Perezida mushya w'iki gihugu.
Abraham Kithure wari
Minisitiri w'Umutekano yasimbuye Rigathi Gachagua wegujwe na Sena ku wa Kane
tariki 17 Ukwakira 2024, ashinjwa ibyaha birimo kubiba amacakubiri no gutesha agaciro
ubutegetsi bwa Perezida William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu
nyungu ze.
Mu 2022, Kithure
Kindiki nabwo yari yatekerejweho ko yagirwa Visi Perezida wa Kenya, ariko
Perezida William Ruto ahitamo Gachagua. Gusa icyo gihe yahise atorerwa kuba Minisitiri
w’ubutegetsi bw’igihugu.
Ku ya 11 Nyakanga 2024,
Kindiki yirukanwe ku nshingano ze mu Nama y'Abaminisitiri, ariko asubizwa muri
Guverinoma ku ya 19 Nyakanga 2024.
Kithure wabonye izuba ku
itariki 17 Nyakanga 1972, ni umunyapolitiki akaba n’umunyamategeko w’umunya-Kenya,
akaba yaranabaye umunyamabanga wa Leta mu Biro by’Ubutegetsi bw’igihugu.
Yavukiye ndetse akurira mu
Ntara ya Tharaka-Nithi, yiga mu ishuri rikuru rya Lenana, aho yakuye amanota ataramwemereraga
kujya kwiga muri kaminuza, bigatuma afata icyemezo cyo gusubiramo
ikizamini cya Leta agikorera ku ishuri ryisumbuye rya Tharaka Boys.
Mu 1998, yabonye impamyabumenyi
mu bijyanye n’amategeko (LLB) yakuye muri kaminuza ya Moi. Mu 2000 yabonye
impamyabumenyi y'ikirenga (LLM) mu mategeko mpuzamahanga y’uburenganzira bwa
muntu na demokarasi yakuye muri kaminuza ya Pretoriya muri Afurika y'Epfo.
Mu 2001 yakuye indi
mpamyabumenyi mu by’amategeko mu Ishuri ry'amategeko rya Kenya Mu 2002 nabwo,
yabonye impamyabumenyi y'ikirenga mu mategeko mpuzamahanga yakuye muri kaminuza
ya Pretoriya.
Mu 1999, yabaye umwarimu
w’amategeko muri kaminuza ya Moi. Yatangiye gukorera muri kaminuza ya Nairobi
mu 2004 kugeza mu 2005 ubwo yasubiraga muri kaminuza ya Moi kuyobora ishami
ry’amategeko rusange.
Yashakanye na Joyce
Gatiiria Njagi mu 2001, uwo kuri ubu bafitanye abana batatu.
Inteko Ishinga amategeko
ifite iminsi 60 yo kuba yatoye ishyirwaho rya Kithure Kindiki.
TANGA IGITECYEREZO