RFL
Kigali

Huye: Abanyeshuri ba UR bamaze amezi 3 batabona amafaranga abagenewe azwi nka buruse

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:19/10/2024 13:56
0


Hari abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye biga mu ishami ry'Icyongereza n'indimi Nyafurika, bavuga ko babangamiwe no kutabona amafaranga abagenewe yo kubafasha mu mibereho azwi nka buruse kuko birimo kugira ingaruka ku myigire yabo.



Byiringiro Jaques umwe mu banyeshuri batarabona amafaranga abagenewe yo kubafasha mu mibereho azwi nka buruse, we n'abandi banyeshuri bigana mu mwaka wa mbere bavuga ko amafaranga y'amezi 2 ashize batigeze bayabona ku mpamvu bo bavuga ko batarasobanukirwa.

Aba banyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda ishami rya Huye barasaba ko bafashwa kubona iyo buruse kimwe nk'abandi kuko birimo kubangamira imyigire yabo kubera amikoro make.

Nyirahabimana Theresie ushinzwe imibereho myiza y'abanyeshuri avuga ko iki kibazo cyaturutse ku mpinduka zabaye muri Kaminuza, amashami amwe n'amwe agihundura impine bigatuma bataboneka mu ikoranabuhanga gusa akizeza aba banyeshuri ko iki kibazo barimo kugikurikirana.

Ubuyobozi bwa Kaminuza y'u Rwanda buvuga ko muri rusange abanyeshuri bafite iki kibazo cyo kutabona buruse ari 93 bakaba biga mu ishami ry'icyongereza n'indimi Nyafurika.


Src: RBA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND