Kigali

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje bimwe mu bibazo by'ingutu byugarije umwana w'Umunyafurika

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:12/11/2024 11:36
0


Madamu Jeannette Kagame ubwo yatangizaga ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya FLEX 2024 (Africa Foundational Learning Exchange), yagaragaje ko tukamenya gusoma no kwandika ari kimwe mu bikomeje gutsikamira umwanya w'Umunyafurika.Ni inama yahurije hamwe abarenga 500 bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afurika.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2024, muri Kigali Convention Centre hari kubera Inama Mpuzamahanga yiga ku guteza imbere ubumenyi bw’ibanze buhabwa abana harimo gusoma, kwandika no kubara, butangirwa mu mashuri abanza.

Iyi nama yiswe "Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)" yitabiriwe n'abarenga 500 bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afurika.

Abitabiriye iyi nama baturutse mu bihugu bitandukanye aho baje gusangira ibitekerezo by’uko hatezwa imbere ubwo bumenyi bw’ibanze.

Ni inama izibanda ku bijyanye n’imbaraga zashyirwa mu mishinga itandukanye y’uburezi muri Afurika hagamijwe guhangana n’ubukene bushobora guturuka ku kuba igiti kitaragorowe kikiri gito, ubundi umurimo mu bihugu ukazahazwa no kubura abawukora b’inzobere.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari iby’agaciro kuba u Rwanda rwakiriye Inama Mpuzamahanga ya FLEX 2024 nk’imwe mu zihuriza hamwe abahanga n’abafite uruhare mu iterambere ry’uburezi muri Afurika.

Ati: “Nizera ko urwego rw’abayobozi bakuru mu burezi, inzobere mu bijyanye n’imari muri Afurika, bakwiye gushimirwa ku bw’uruhare rwabo mu gutanga ubumenyi ndetse n’ubuhanga badusangiza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko uruhare rw’ingo mbonezamikurire y’abana bato rukomeje kugaragara mu guteza imbere ubumenyi bw’ibanze bushingiye ku gusoma, kwandika no kubara.

Yagize ati: “Bisa n’aho kumenya gusoma no kwandika bikomeje guteza imbere mu bihugu byacu. Tunashimira uruhare rw’uburezi bw’abana b’incuke, imirire ikwiriye ku bana ndetse no gufasha abana bato mu bijyanye n’imitekerereze.”

Nubwo bimeze bityo ariko yongeyeho ko ari ikibazo gikomeye kuba abana benshi bo mu bihugu byinshi bya Afurika bakura batazi gusoma neza, kwandika neza cyangwa kubara.

Ati: “Gusoma no kumva inyandiko yoroshye, biracyari ikibazo cyugarije abana 9 mu 10 bafite imyaka iri munsi ya 20 bo mu bihugu byinshi bya Afurika. Iki ni ikibazo gikomeye, reka tugabanye abana badashobora gusoma neza, kwandika neza no kubara neza.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika bikeneye gushyiraho uburyo abana bahabwa uburere n’ubumenyi bw’ibanze ku buryo bakurana indangagaciro zikwiye kuranga umuntu.

Yagize ati: “Abana bacu baba ahantu hadatuma umuntu akurana indangagaciro z’ibanze zirimo kugira ubumuntu, impuhwe, kubaha, kwihangana, ubunyangamugayo no gukorera hamwe binyuze mu burezi bw’ibanze.”

Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yagaragaje ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho mu guteza imbere uburezi bw’ibanze ku bana bato bitangiriye ku mashuri y’incuke.

Ati: “Igikomeye twakoze ni ugushyiraho gahunda yo kugaburira abana ku mashuri yatumye ubuzima bw’abana bacu burushaho kuba bwiza, bifasha mu kongera umubare w’abana bitabira ishuri binagabanya abata ishuri.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko mu gufasha abana b’abakobwa kwitabira ishuri hashyizweho icyumba cy’umukobwa, aho abanyeshuri b’abakobwa bashobora kubona serivisi zitandukanye zituma bose bagira amahirwe yo gutsinda mu ishuri hatitawe ku ho bakomoka.

Yavuze ko ikindi cyakozwe mu guteza imbere uburezi bw’ibanze ari uko abarimu bagiye bongezwa imishahara mu myaka ibiri ishize kandi byatanze umusaruro haba kuri bo no ku rwego rw’uburezi mu gihugu.


Madamu Jeannette Kagame yavuze ko ari ibyo kwishimira kuba umuco wo gusoma no kwandika ukomeje gutera imbere nubwo hakiri urugendo rurerure


Inama ya "Africa Foundational Learning Exchange (FLEX 2024)" yitabiriwe n'abarenga 500 bafite aho bahuriye n’iterambere ry’uburezi muri Afurika.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND