Kigali

Abahungu bahize abakobwa mu manota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:15/11/2024 12:11
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ugushyingo 2024, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyatangaje amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.



Ni igikorwa kijyana no guhemba abanyeshuri batsinze neza kurusha abandi ku rwego rw’Igihugu. Iki igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, abayobozi b’ibigo bishamikiye kuri iyi minisiteri, abayobozi mu zindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi, abana bahize abandi ku rwego rw’Igihugu n’ababyeyi babo n’abandi.

Ibizamini bya Leta ku banyeshuri basoza amashuri yisumbuye byatangiye ku wa 23 Nyakanga 2024 bisozwa ku wa 02 Kanama 2024.

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abakoze ibizamini bya Leta bose ari 91.298, mu gihe abari biyandikishije ari 91.713. 

Muri rusange abakoze ni 99,5%. Abatsinze ibizamini ni 71.746. Ni ukuvuga ko batsinze ku gipimo cya 78.6%. Abahungu batsinze ni 50,5% mu gihe abakobwa ari 49, 5%.

Uburyo amanota yatanzwemo, abafite inyuguti ya A ni abagize hagati ya 80-100%, abagize B ni abafite hagati ya 75-79%. Abagize C ni abagize amanota ari hagati ya 70-74%, abagize D ni abafite hagati ya 65-69%, naho abafite E ni abagize hagati ya 60-64%, mu gihe abafite S ari abagize hagati ya 50-59%.

Ni mu gihe abatsinzwe ari na bo bahawe inyuguti ya F ni abafite hagati ya 0-49%.

Mu mwaka wa 2023/2024 hakozwe ibizamini 20 byo mu basoza ayisumbuye mu bumenyi rusange, 46 by’abahabwa ubumenyi bw’umwuga (nk’abo mu ishuri nderabarezi n’abiga iby’ubuforomo n’ububyaza) n’ibizamini 211 ku biga imyuga n’ubumenyi ngiro. 


NESA yatangaje amanota y'ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023/2024

Imibare yatangajwe igaragaza ko abahungu bahize abakobwa muri uyu mwaka

Ni igikorwa cyayobowe na Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND