Umukinnyi wa filime uri mu bakomeye mu Rwanda, Usanase Bahavu Jannet yagaragaje ko mu gihe umugabo we yizihiza isabukuru y’amavuko kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, azirikana ko imyaka itatu ishize barushinze yamubereye urufatiro rwo kubaha ahagaze yemeye mu rugendo rwe rwa Cinema.
Bahavu yagaragaje ko buri munsi wose
abana n’umugabo we ari uw’umugisha utagabanyije, ariko kandi iyi tariki y’amavuko
y’umugabo we ni umunsi udasanzwe wo kwizihiza no kuzirikana ubuzima bwe nk’umugabo
utangaje imbere ye, kandi yakunze.
Yavuze ko Ndayirukiye Fleury
yamubereye inkingi yishyingikirizaho, umwizerwa; ikirenze kuri ibyo “ni
umubyeyi ukundana abana be.”
Bahavu yakomeje avuga ko ubuhanga bw’umugabo
we, umutima mwiza agira, bimubera imbaraga zimukomeza buri gihe kandi “buri
gihe mbishimira Imana yahisemo ko tubana ubuzima bwose turi kumwe’.
Uyu mukinnyi wa filime wamamaye mu
zirimo ‘Impanga’, yasabye Imana kumurindira umugabo, kumuha ibyiza, urukundo ‘n’umutima
unyuzwe’.
Yavuze ko akunda umugabo we birenze
iby’amagambo yasobanuye kandi ‘uyu munsi n’ejo hazaza uri umwami w’umutima
wanjye’.
Bahavu avuze ibi yunga mu ijambo
yavugiye kuri Canal Olympia, ku wa 28 Nzeri 2024, ubwo yatangaga impamyabumenyi
ku banyeshuri 196 bahuguriwe muri sosiyete ye ya ‘BahAfrica Entertainment’.
Yavuze ko yahoze atekereza gushinga
sosiyete nk’iyi mu rwego rwo kwiteza imbere muri Cinema, no gushyigikira
abandi, kandi umugabo we yamubereye urufatiro rwatumye abasha kurotora inzozi
ze nk’umukinnyi wa filime.
Icyo gihe yavuze ati ““Ndashimira
umutware wanjye yabaye udasanzwe mu kugira ngo nsohoze inzozi zanjye. Hari
benshi twatangiriye rimwe cyangwa se abambanjirije, bagiye mu bindi ariko
ndamushimira ko yashyigikiye inzozi zanjye. Yatumye menya ko nta mugore
utabasha kugendera mu nkweto ndende ahubwo agorwa no kubona umufata ukuboko.”
Yavuze ko ashima umugabo we kubera ko muri sosiyete hari bamwe mu bagabo badashyigikira abagore babo ngo babashe kugera ku nzozi zabo. Ati “Muri sosiyete tubamo hari igihe usanga umugore avuga ngo umugabo wanjye ntabwo anyemerera gukora, cyangwa se twamaze kubana ahita yanga ko nongera gukora filime cyangwa kuzikina.
Ariko, we yubaha ahantu cyane
twahuriye. Akavuga ati ’ni impano idasanzwe, kandi iyo ubyitegereje ntabwo aba
muri sinema cyane afite ukuntu antwara neza, ni umuyobozi mwiza cyane kuri
njye’.”
Bahavu yashimye umugabo we
Ndayirukiye Fleury mu gihe yizihiza isabukuru y’amavuko
Bahavu yavuze ko umugabo we amukunda
byimazeyo, kandi ni umubyeyi mwiza w’abana be
Bahavu yavuze ko imyaka itatu ishize
arushinze na Ndayirukiye yabaye mwiza kurushaho, kandi umugabo we yamufashije
gushinga imizi muri cinema
Bahavu ashima umugabo we kubera ko
yamushyigikiye akabasha gukurikira inzozi ze
BAHAVU AHERUTSE GUSHYIRA KU ISOKO IGICE CYA KABIRI CYA FILIME 'BAD CHOICE'
KANDA HANO UBASHE KUREBA IGICE GISHYACYA FILIME 'MY FATHERS IN LAW' IRI MU ZITEGURWA NA BAHAVU
TANGA IGITECYEREZO