Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi abarimo Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko na CG (Rtd) Gasana Emmanuel wabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira
2024, ni bwo Inama y’Abaminisitiri yateranye iyobowe na Perezida Kagame yabereye
muri Village Urugwiro.
Ni inama yafatiwemo ibyemezo
binyuranye, yemeza amateka, ndetse ishyira mu myanya abayobozi banyuranye.
Iyi Nama yemeje iteka rya Perezida
ritanga imbabazi ku bantu 32 bari barakatiwe n’inkiko. Yemeza kandi iteka rya
Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ku bantu 2,017 bari barakatiwe
n’inkiko bafunguwe by’agateganyo.
Mu bahawe imbabazi na Perezida Kagame
barimo Bamporiki Edouard na CG. Emmanuel Gasana bari barahamwe n'ibyaha
bitandukanye.
Ku wa 23 Mutarama 2023, ni bwo Urukiko
Rukuru rwari rwahanishije Edouard Bamporiki igihano cy’igifungo cy’imyaka 5
n’ihazabu y’amafaranga Milioni 30 Frw. Ni nyuma yo kumuhamya ibyaha bifitanye
isano na ruswa mu gukoresha ububasha ahabwa n'itegeko mu nyungu ze bwite.
Urukiko rwavuze ko rwamugabanyirije
ibihano ngo kuko yemeye ibyaha kandi akabisabira imbabazi.
Ku wa 11 Mata 2024, ni bwo Urukiko
rwisumbuye rwa Nyagatare rwari rwahamije CG (Rtd) Gasana Emmanuel icyaha cyo
gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko ku nyungu ze bwite, akatirwa imyaka itatu
n’amezi atandatu n’ihazabu ya miliyoni 36Frw.
Ariko rwamuhanaguyeho ikindi cyaha
cyo gusaba no kwakira indonke ndetse runatesha agaciro ikirego cyasabaga ko
ategekwa kwishyura impozamarira za miliyoni zikabakaba 500 Frw y’igihombo yateje rwiyemezamirimo
Eric Kalinganire.
Bamporiki Edouard wabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame
CG. Emmanuel Gasana wabaye Umuyobozi
Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame
Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri
w’Intebe yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukwakira 2024
TANGA IGITECYEREZO