RFL
Kigali

Polisi yagaruje ibikoresho byari byibwe mu ngo zo muri Kigali zirimo n'urw'ufite ubwenegihugu bw’u Buyapani

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:18/10/2024 21:55
0


Polisi y’u Rwanda yagaruje ibikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye byari byibwe mu ngo zo mu Mujyi wa Kigali, hafatwa abantu batatu barimo n’umucuruzi bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura.



Ibyafashwe birimo ibyari byibwe mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 14 Ukwakira, mu nzu y’uwitwa Mio Yamada, ufite ubwenegihugu bw’u Buyapani, akaba atuye mu mudugudu wa Mutara, akagari ka Kimihurura, Umurenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

Hafashwe abantu batatu bacyekwaho kugira uruhare muri ubwo bujura bw’ibikoresho byo muri urwo rugo barimo n’umucuruzi ufite iduka ry’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Mudasobwa 3, Kamera 3, telefone nini zizwi nka tablets 2, telefone zigezweho (smart phones) 2 n’ibindi bitandukanye byari byibwe nijoro mu rugo rwa Yamada, byafashwe ku wa Gatatu tariki ya 16 Ukwakira, bisanzwe mu iduka ry’uwo mucuruzi ahazwi nko mu Mujyi, mu Karere ka Nyarugenge.

Iperereza rigaragaza ko abafashwe uko ari batatu, bacyekwaho kugira uruhare no mu bindi bikorwa by’ubujura butobora amazu bwagaragaye mu Mujyi wa Kigali mu bihe bishize.

Ubwo yashyikirizwaga ibikoresho yari yibwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira, Yamada yashimiye Polisi y’u Rwanda, ku buryo yihutiye gushakisha no kugaruza ibikoresho bye byari byaburiwe irengero.

Yagize ati: “Inzu yanjye yari yasahuwe ku buryo bugaragara mu ijoro rimwe gusa, yewe nta cyizere nari mfite cy’uko bishobora kugaruka. Nshimishijwe cyane no kubona ibikoresho byose nari nibwe bigarujwe. Ndashimira cyane Polisi y’u Rwanda, iki ni ikimenyetso kigaragaza ko turi amahoro kandi dutekanye, twishimiye gutura mu Rwanda kandi twifuza kuzahaguma igihe cyose.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Boniface Rutikanga, yavuze ko ibikorwa nk’ibi byo gufata abajura bizakomeza gushyirwamo imbaraga, aburira abagura ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byibwe.

Yagize ati: “Tuributsa abacuruza ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe ko bagomba gukurikiza amabwiriza abigenga birinda gushinga amasoko y’ibyibano atiza umurindi abajura.”

Yatanze umuburo ko inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’izindi nzego z’ubuyobozi zahagurukiye gukurikirana iyubahirizwa ry’aya mabwiriza, hagamijwe gushakisha no gushyikiriza ubutabera abayarengaho batiza umurindi ubujura cyane cyane ababicuruza.

Amabwiriza Nº DGO/REG/005, agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, avuga ko mbere yo kugura ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, ucuruza agomba kubanza kugenzura ko ubigurisha ari we nyirabyo wemewe n’amategeko.

Aya mabwiriza kandi ategeka ucuruza kugenzura neza ko ibikoresho by’amashanyarazi cyangwa iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe yifuza kugura byujuje ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge, akandika amakuru y’ingenzi ajyanye n’igikoresho cy’amashanyarazi cyangwa icy’ikoranabuhanga cyakoreshejwe aguze ndetse n’icyo yagurishije kimwe n’umwirondoro w’ugurisha.

Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2), ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu (6) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 muri iryo tegeko ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo ari cyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.


Polisi yafashe batatu bacyekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga byafatiwe mu iduka






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND