RFL
Kigali

Dr. Papias Musafiri Malimba yagaragaje inzitizi eshatu zibangamira Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:19/10/2024 2:32
0


Dr. Papias Musafiri Malimba, umwe mu bahagarariye Ihuriro Unity Club Intwararumuri, yagaragaje inzitizi eshatu ziza imbere y’izindi mu kubangamira Ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, asaba ko zitabwaho.



Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu tariki ya 18 Ukwakira 2024 ubwo yari mu Karere ka Huye mu Ntara y'Amajyepfo mu ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryabaga ku nshuro ya karindwi ku rwego rw’aka Karere.

Dr. Papias Musafiri Malimba, umwe mu baje bahagarariye Ihuriro Unity Club Intwararumuri, yavuze ko kugeza ubu ishusho igaragaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kirimo kizamuka.

Yagize ati "Ibi biganiro nubwo bigikomeza ariko kugeza ubu ngubu ishusho bigaragaza ni uko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda ntabwo dushidikanya ko kirimo kizamuka kandi ibikorwa by’iri huriro bigenda bitanga umusaruro".

Yakomeje avuga ko hakiri ibisigisigi birimo Ingengabitekerezo ya Jenoside kandi bikaba bigomba kwitabwaho. Ati: "Ariko nanone icyo bigaragaza ni uko hakiri ibisigisi bigomba kwitabwaho.Bimwe muri ibyo bisigisigi byagiye bigaragazwa ni byinshi ariko iby’ingezi ni abantu batava ku izima bakirangwamo n’ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse babonye n’umwanya bashobora no kuyihembera.

Icya kabiri ni aho tubona ko urubyiruko rufite inyota yo kumenya amateka yacu ariko nanone urwo rubyiruko rukaba rugaragaza impungenge y'uko ntabwo ruhabwa inyigisho zuzuye zijyanye n’amateka. Indi mbogamizi ya gatatu ni ikoreshwa nabi ry’ikoranabuhanga".

Umwe mu bitabiriye iri ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa aganira na InyaRwanda yavuze ko ryamugiriye umumaro aho yanafashe ingamba zo kugira uruhare mu gushinga amatsinda yigisha ibijyanye n’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda iwabo mu midugudu.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yagaragaje ko amahuriro yabanje yatanze umusaruro ugaragara, avuga ko mu gihe hatarajyaho ihuriro mu nzego zo hasi nk’Imidugudu, hagiye kujya haganirwa ibyakorwa himakazwa Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda ku rwego rw’Akarere ariko bikanashyirwa mu bikorwa hashingiwe ku mwihariko wa buri mudugudu.

Yagize ati "Icyo dushyiramo imbaraga, ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw'umudugudu rikora kuko ni ho babasha gusesengurira ibikibangamiye Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’umudugudu ndetse n’aya makuru akaba yatangirwa aho.

Ariko baba batumiwe muri iri huriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’Akarere aho n'abayobozi baba baturutse mu nzego zose dufatanya kugira ngo noneho n’ibiganiro mu matsinda abe ari ugusesengura uwo mwihariko.

Nyuma yaho habe hanakwiyemezwa uko harushwaho gushyiramo imbaraga muri iryo huriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ku rwego rw’umudugudu hakaba n'umusemburo twaboneramo aho tuganira ibyo bibazo ndetse n’umuti ariko dushingiye aho dutuye".

Ukwezi kw’Ukwakira ni ukwezi kwahariwe ibikorwa by’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda, ku insiganyamatsiko igira iti: "Indangagaciro na Kirazira: Isôoko y’Ubumwe n’Ubudaheranwa by’Abanyarwanda”.

Ubushakashatsi bugaragaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda cyagiye kizamuka aho nko mu 2010 cyari hejuru ya 83%, mu 2015 kigera kuri 92,5%, naho mu 2020 kigera kuri 94.7%. Ni ukuvuga ubwiyongere bwa 12,4% mu gihe cy’imyaka 10.

Ubushakashatsi bwa 2023 kandi bugaragaza ko Abanyarwanda bageze ku gipimo gishimishije cy’Ubudaheranwa, aho Ubudaheranwa ku muntu ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw’inzego bugeze kuri 92%.

Imibare ya MINUBUMWE igaragaza ko 99% by’Abanyarwanda bashyize imbere ubunyarwanda bakanakomera ku ndangagaciro zibwimakaza. 94.6% basobanukiwe amateka Igihugu cyanyuzemo, naho 97.1% bemeza ko babanye neza kandi bafatanya mu buzima bwabo.

Dr. Papias Musafiri Malimba, yavuze ko kugeza ubu ishusho igaragaza ko igipimo cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda kirimo kizamuka

Mu Karere ka Huye habereye ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND