Umuraperi w'icyamamare, P.Diddy, umaze gusaba urukiko inshuro 3 ko yafungurwa akazaburanira hanze nyamara bakamwangira, ubu yongeye gusaba ku nshuro ya Kane ko yahabwa imyirondoro y'abamushinja.
Byamaze gutangazwa ko abanyamategeko ba Sean 'Diddy' Combs beguye dosiye ya paji 14 bayishyikiriza urukiko basaba ko umukiriya wabo yabwirwa amazina y’abamureze kugira ngo azabone uko yiregura.
Mu nyandiko TMZ yateyeho akajisho, zerekana ko impamvu nyamukuru Diddy asaba ko yabwirwa amazina y’abamureze, byamufasha gushaka ibimenyetso bizamushinjura.
Indi mpamvu yatumye P. Diddy n’abamwunganira basaba ko bamenyeshwa amazina y’abamureze, ari uko umunyamategeko Tony Buzbee aheruka gutangaza ko afite ibirego 120 birega Diddy, bityo uyu muraperi akaba ashaka kumenya neza abo bantu.
P.Diddy akaba afungiye i New York ashinjwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina yagiye akorera abagore n’abakobwa mu myaka itandukanye.
Urukiko ruheruka gutera utwatsi icyifuzo cye cyo kuburana ari hanze atanze ingwate ya miliyoni $50, ariko bamwemerera ko azatangira kuburana ku wa 05 Gicurasi 2025.
TANGA IGITECYEREZO