Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Manzi Olivier [Manzi Music] yiyongereye ku bahanzi barimo Aline Gahongayire na Patient Bizimana basanzwe babarizwa mu inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya "Moriah Entertainment Group" yaciriye benshi inzira.
Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki
18 Ukwakira 2024, ko Manzi Olivier yashyize umukono ku masezerano na Sosiyete Moriah Entertainment Group. Ni nyuma y’ibiganiro bari bamaze igihe
bagiranye, byagejeje ku mikoranire y’igihe kirekire.
Manzi yari asanzwe akora umuziki nk’umuhanzi
wigenga. Ndetse benshi bamumenye binyuze mu ndirimbo zirimo nka ‘Igihango’ ndetse na ‘Umbe hafi’.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Manzi yavuze ko ari “umugisha ukomeye” kuba babashije kumuhitamo kugeza ubwo bashyize umukono kuri kontaro.
Ati “Ndiyumva neza! Ni umugisha ugeretse kuwundi. Ni
umugisha kandi ku kuba nabona ‘Label’ imfasha mu muziki wanjye, cyane ko maze
igihe kinini cyane.”
Yagaragaje ko yiteze impinduka mu
ikorwa ry’ibihangano bye, kuko yari amaze igihe kinini atagaragara mu muziki.
Ati “Ubu nizeye ko ngiye gutangira ibihe byiza by’ubuzima. Navuga ko rero
biranejeje cyane.”
Akomeza ati “Abantu bitega ibintu
byinshi kandi byiza. Mfite ibihangano byinshi byiza bigomba kujya hanze mu gihe
kiri imbere.”
Uyu musore yari asanzwe akoresha mu
muziki izina rya Olivier The Legend, ariko yahisemo guhindura amazina yitwa
Manzi Music. Akomeza ati “Rero abantu bitege ibintu birenze. Hamwe no gufashwa
n’umwuka were ndizera ko tugomba kubaha ibintu bijyanye n’ibihe tugeze.”
Moriah Entertainment isanzwe ibarizwa
abarimo Patient Bizimana ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri iki
gihe, Gaby Kamanzi wamamaye mu ndirimbo ‘Amahoro’, Aline Gahongayire uherutse
gukorera igitaramo mu Bubiligi.
Kuri Olivier Manzi, ni umwanya mwiza wo kuzigira kuri bakuru be mu muziki no kumufasha kwaguka muri rusange. Ati “Niteguye kuzigira kuri bo. Na mbere y’uko yinjira muri uyu muryango hari ibyo nabakuyeho na n’uyu munsi ngenderaho, nizeye ko nzakomeza kunguka ubumenyi bwinshi cyane.”
Yungamo ati “Ndacyarimo kwigira kuri
Patient Bizimana, yaba kuri Gahongayire n’abandi babarizwa muri Moriah
Entertainment. Rero, ni amahoro n’umugisha kuri njye kuba ninjiyemo. Icyo
nakubwira ni uko turaje bidatinze.”
Uyu muhanzi yavuze ko asinye
amasezerano mu gihe ari no kwitegura gusohora indirimbo ye nshya, izaza
ikurikirwa n’izindi zitandukanye amaze igihe ari gutegura.
Manzi Music yatangajwe nk’umuhanzi
mushya muri Label ya Moriah Entertainment Group-Ushingiye ku mibare itangwa na shene ya Youtube, bigaragara ko amaze imyaka itandatu akora umuziki
Manzi yatangaje ko yiteguye kwigira
kuri bakuru be bamubanjirije mu muziki
Manzi yavuze ko yari amaze igihe adakora umuziki, ahanini bitewe n’ubushobozi
Moriah Entertainment yaherukaga gutangaza Mbabazi Madine nk'umuhanzikazi mushya bari gufasha mu muziki
Binyuze muri iyi sosiyete y'umuziki, Patient Bizimana yakoze indirimbo zakunzwe nka 'Ndaje', 'Ubwo buntu' n'izindi
Aline Gahongayire aherutse gutaramira mu Bubiligi abifashishijwemo na Moriah Entertainment Group
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YAHAYE IKAZE MANZI MUSIC MURI LABEL 'MORIAH ENTERTAINMENT GROUP'
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'ICYO YAVUZE' YA MANZI MUSIC
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'MPISHURIRA' YA MANZI MUSIC
TANGA IGITECYEREZO