RFL
Kigali

Wayne Rooney mu byamamare bitumva uburyo Umudage yahawe gutoza u Bwongereza

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:18/10/2024 10:29
0


Wayne Rooney wabaye Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza akanamamara muri Manchester United yatangaje ko yatunguwe no kumva Umudage Thomas Tuchel ahabwa gutoza ikipe y’igihugu y’u Bwongereza.



Mu minsi ishyize nibwo ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Bwongereza, FA ryatangaje Umudage Thomas Tuchel nk'umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu  asimbura Gareth Southgate uherutse gusezera.

Abongereza benshi ntabwo bishyimye uko Thomas Tuchel ariwe wahawe gutoza U Bwongereza, cyane ko benshi bifuzaga ko ikipe yahabwa umutoza ukomoka mu Bwongereza.

Thomas Tuchel w'imyaka 51 y'amavuko yongeye kuba umutoza ugiye gutoza u Bwongereza adakomoka muri icyo gihugu nyuma y'umutaliyani Fabio Capello watandukanye nayo muri 2012.

Wayne Rooney wakiniye u Bwongereza akanaba umukinnyi watsindiye u Bwongereza ibitego byinshi, yatojwe n'abatoza badakomoka mu Bwongereza aribo Fabio Capello na Sven-Goran Eriksson ariko ntabwo yiyumvisha ukuntu Thomas Tuchel agiye gutoza u Bwongereza kandi ari Umudage.

Wayne Rooney utoza ikipe ya Plymouth Argyle yagize ati " Ntabwo nahakana ko Thomas Tuchel atari umutoza mwiza, nibyo ni mwiza. Gusa naratunguwe uko FA yafashe umwanzuro wo kumuhitamo''.

Nubwo Abongereza benshi batiyumvishije uko Thomas Tuchel yahawe gutoza u Bwongereza, yahawe aka kazi nyuma y'uko FA itishimiye ubushobozi bw'umutoza Lee Carsley wari wayisigaranye nk'umusigire.

Wayne Rooney ku bwe yavuze ko amasezerano yo gutoza ikipe y'igihugu y'u Bwongereza yari akwiye guhabwa Lee Casley cyane ko mu ikipe y'abatarengeje imyaka 21 yari yarayishyize ku rwego rwo hejuru.

Nubwo uwahoze ari rutahizamu w'u Bwongereza Wayne Rooney atumva uko Umudage yagirwa umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Bwongereza, uwahoze ari myugariro Gary Neville we nubwo ari Umwongereza asanga ntacyo bitwaye kuba Tuchel yatoza u Bwongereza.

Gary Neville ati " Tuchel ni umutoza mwiza kandi wageze kuri byinshi. Ni umutoza uzi gutsinda ku buryo yazabigeraho akoresheje abakinnyi beza u Bwongereza bufite ndetse azanagera kuri byinshi.

Nakunze uko Thomas Tuchel yatozaga muri English Premier League. Dukeneye umutoza mwiza kandi mugomba kumva uwo Thomas Tuchel ariwe.

Ntekereza ko buri wese yakagombye kumwifuriza kugera kuri byinshi ndetse akanatwara ibikombe. Ndatekereza ko FA yabikoranye ubushishozi mu gutekereza Tuchel nk'umutoza mushya w'u Bwongereza.

Wayne Rooney umwe mu bongereza batumva uburyo Umudage Thomas Tuchel yahawe gutoza u Bwongereza 

Gary Neville we abona ntacyo bitwaye kuba Tuchel yatoza u Bwongereza

Thomas Tuchel niwe uherutse gutangazwa nk'umutoza mukuru w'u Bwongereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND