Mu mpera z’iki cyumweru imikino ya shampiyona y’u Rwanda mu cyiciro cya mbere mu bagore irakomeza hakinwa umunsi wa Gatatu.
Umunsi wa Gatatu usanze ikipe ya Rayon Sports WFC iyoboye
shampiyona mu bagore mu cyiciro cya mbere, cyane ko imaze gutsinda imikino ibiri
yabanje ubu ikaba ifite amanota atandatu kuri atandatu.
Umunsi wa Gatatu wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore
kandi usanze ikipe ya AS Kigali WFC itari yisanga muri shampiyona neza, kuko
mu mikino ibiri imaze gukina yatsinzwe umwe inganya undi, ubu ifite inota rimwe
kuri atandatu.
Guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Ukwakira 2024, nibwo iyi mikino ya shampiyona
itangira, aho hateganyijwe umukino umwe uzahuza ikipe ya APR W FC na Bugesera WFC
umukino uzakinirwa ku kibuga cya Kamena.
Indi mikino yose ya shampiyona izakomeza ku Cyumweru aho Inyemera izakira Muhazi ku Mumena , Ikipe ya Forever WFC izakira Kamonyi kuri
Tapin Rouge i Nyamirambo, AS Kigali yakire Mutunda kuri Kigali Pele Stadium.
Mu yindi mikino iteganyuijwe ku Cyumweru muri shampiyona y’abagore, Police WFC izakira Fatima naho Rayon Sports yakire Indahangarwa.
Uko amakipe azacakirana ku munsi wa gatatu muri shampiyona y'abagore
Imikino ya Gatatu ya Shampiyona isanze Rayon Sports WFC ariyo ihagaze neza kurusha ayandi makipe kuko yatsinze imikino ibiri yose imaze gukina
TANGA IGITECYEREZO