RFL
Kigali

Amarangamutima ya Element nyuma yo gukorera indirimbo Ali Kiba

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2024 9:21
0


Mugisha Robison wamamaye nka Producer Element yatangaje ko yakozwe ku mutima no kuba Ali Kiba yamuhisemo ngo amukorera imwe mu ndirimbo yitegura gushyira hanze.



Ni ubwa mbere Element akoze ku mushinga w’indirimbo ya Ali Kiba. Ariko kandi mu minsi ishize yarambitse ikiganza ku ndirimbo z’abarimo Ommy Dimpoz, Harmonize, Marioo n’abandi bakomeye muri kiriya gihugu mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we.

Element wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kashe’ amaze iminsi muri Tanzania, aho yajyanwe no kurangiza indirimbo z’abahanzi bahabarizwa yakoreye, ndetse no gutanganira zimwe mu ndirimbo nshya, agamije kwagura isoko ry’abo akorera mu bihe bitandukanye.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, Element yasohoye amashusho amugaragaza ari muri studio ari gukorera indirimbo Ali Kiba. Muri studio harimo abantu benshi barimo n’abandi bahanzi ndetse n’abandi basanzwe bakorana na Ali Kiba.

Kuri Element “Byari byiza guhura n’umuhanzi w’umunyabigwi Ali Kiba.” Yumvikanishije ko ashingiye ku ikorwa ry’iyi ndirimbo, abantu bakwiye kwitega ibintu bidasanzwe mu matwi yabo, ashingiye ku mbaraga n’umuhate bombi bashyizemo.

Ali Kiba asanzwe ari umuhanzi w’inshuti y’u Rwanda. Mu bihe bitandukanye agaragaza ko akurikirana gahunda zose zibereye mu Rwanda ndetse iyo bigeze tariki ya 7 Mata buri mwaka yifatanya n’Abanyarwanda mu Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n’umwanditsi w’indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n’uyu munsi.    

Afatwa nk’umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise ‘Crown Media Group’.

Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.

Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n’abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n’abandi.


Element ari kumwe n’umuhanzi Ali Kiba mu ikorwa ry’indirimbo muri Studio ye


Element yagaragaje ko yakozwe ku mutima no gukorera indirimbo umuhanzi w’umunyabigwi mu muziki nka Ali Kiba


Element yavuze ko abantu bakwiye kwitega mu buryo budasanzwe indirimbo yakoreye Ali Kiba 

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MWANA' YA ALI KIBA

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND