RFL
Kigali

Yafataga igihe cyo gutegura ibintu bye- Amasomo Ish Kevin yigiye kuri Buravan

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:18/10/2024 10:58
0


Umuraperi Semana Ish wamamaye nka Ish Kevi yatangaje ko mu bihe byose yabanyemo na Burabyo Yvan Buravan [Buravan] yamubonye nk’umuhazi wafataga igihe gihagije mu gutegura ibintu bye agamije guteza imbere gakondo Nyarwanda, kandi koko yabyumvikanishije cyane kuri Album ‘Twaje’ yasize ashyize hanze.



Yatangaje ibi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Ukwakira 2024, binyuze mu gace k’ikiganiro “Meeet me Tonight” mu gitaramo cya ‘Gen-z Comedy’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali.

Ni ikiganiro yahuriyemo na Andy Bumuntu cyari kigamije muri rusange kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo ‘Twaje Fest’ kizabera muri BK Arena, ku wa 26 Ukwakira 2024 igeze. 

Ni igitaramo cy’iserukiramuco ryitiriwe Album ya Buravan, ndetse abahanzi barimo nka Ariel Wayz, Alyn Sano, Ruti Joel, Jules Sentore bamaze gutangazwa mu bazaririmba.

Mu bihe bitandukanye, Buravan yakoranye indirimbo n’abahanzi bagenzi be, ndetse mu bo bakoranye harimo na Ish Kevin bakoranye indirimbo ‘VIP’ yasohotse mu Ukuboza 2023, ubwo Ruti Joel yamurikaga Album ye ‘Musomandera’ mu gitaramo cyabereye mu Intare Conference Arena.

Ish Kevin yumvikanishije ko Buravan yamubereye inshuti nziza, kandi mu bihe byose yamubonye nk’umuhanzi waharaniye guteza imbere umuziki gakondo w’u Rwanda anashingiye kuri Album ‘Twaje’ yasize akoze.

Ati “Namwigiyeho ibintu byinshi uriya muvandimwe, yaba muri studio n’ahandi. Ngendeye ku muziki mu bintu bya mbere namwigiyeho harimo gukunda gakondo Nyarwanda.”

“Yakoze Album yitwa ‘Twaje’ kandi ndatekereza ko hafi 99% ni gakondo nyarwanda. Kandi twari tumuzi nk’umuhanzi uririmba umuziki ugezweho, kuva ku ndirimbo nka ‘Oya’. Umuziki Nyarwanda wari mu maraso ye.”

Ish Kevin yavuze ko Buravan yari umuntu uca bugufi, akagira ikinyabupfura ndetse akagira ukwihangana kudasanzwe. 

Ariko kandi amuzi nk’umuhanzi wafata igihe gihagije cyo gutegura ibikorwa bye, byasohoka bigakundwa mu buryo bukomeye.

Ati “Yari umuntu wicaraga agafata umwanya uhagije agategura ikintu, kandi dufite inyota ariko ku gihe runaka akazatanga ikintu cyiza kiri ku rwego rwiza.”


Ish Kevin yatangaje ko yamenye Buravan nk’umuhanzi ufata igihe cye agategura ibikorwa by’umuziki


Ish Kevin yavuze ko Buravan yari umuhanzi wari ugamije guteza imbere injyana gakondo


Ish Kevin ari kumwe na Andy Bumuntu batanze ikiganiro cyagarutse ku iserukiramuco ‘Twaje’ ryitiriye Album ya Buravan


Ish Kevin yagaragaje ko afite urwibutso rudasanzwe ku ndirimbo yakoranye na Ish Kevin 


Ish Kevin aramukanya n'umunyarwenya Fally Merci wamwakiriye mu kiganiro 'Meet me Tonight' muri Gen-Z Comedy

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO‘VIP’ YA ISH KEVIN NA BURAVAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND