Sena ya Kenya yatoye umwanzuro wo kweguza Visi Perezida w’icyo gihugu, Dr Rigathi Gachagua nyuma yo kugaragaza ko yarenze mu buryo bukomeye ku ngingo zimwe na zimwe z’Itegeko Nshinga ry’icyo gihugu.
Dr Gachagua yegujwe nyuma
yo gushinjwa gusuzugura Perezida William Ruto, irondabwoko no gukoresha
umutungo wa Leta mu nyungu ze bwite.
Mu minsi ishize ni bwo
Umutwe w’Abadepite watoye ku bwiganze umwanzuro wo kweguza Gachagua, aho
Abadepite 281 batoye bemeza ko uyu mugabo akwiriye kweguzwa, mu gihe abatoye
batemeranya n’iki cyemezo ari 44, nyuma iyi dosiye yahise yoherezwa muri Sena
kugira ngo na yo iyifateho umwanzuro.
Amakosa uyu munyapolitiki
ashinjwa arimo kubiba amacakubiri no gutesha agaciro ubutegetsi bwa Perezida
William Samoei Ruto, no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Kuri uyu wa 17 Ukwakira
2024, ni bwo Sena yateranye kugira ngo yige ku bijyanye no kweguza Visi
Perezida Gachagua, ndetse na we yari yatumijwe kugira ngo atange ibisobanuro ku
makosa ashinjwa, ariko umuhagarariye yavuze ko yafashwe n’uburwayi ndetse akajyanwa
mu bitaro, asaba ko Sena yasubika icyo gikorwa kikazaba undi munsi.
Gusa Abasenateri bahisemo
gukomeza igikorwa cyo gutorera icyemezo cyo kweguza Gachagua nubwo atabonetse
ngo yisobanure, basaba abari bamuhagarariye gusohoka mu cyumba cy’Inteko
Rusange, nubwo amategeko yemera ko bari kwimura icyo gikorwa kigasubukurwa undi
munsi kugeza ku wa Gatandatu.
Abasenateri 53 muri 67
batoye bemeza ko Visi Perezida Gachagua agomba kweguzwa, bahamya ko ibyaha
ashinjwa ari ukuri ko akwiriye kuva kuri uwo mwanya, kuko atubahirije Itegeko
Nshinga ry’icyo gihugu nk’uko yabirahiriye.
Nyuma y’uko Sena itoye
icyemezo cyo kweguza Visi Perezida, bivuze ko ahita ava muri izo nshingano,
Perezida William Ruto akagena umusimbura we bitarenze iminsi 14.
Gachagua na Ruto bagiye
ku butegetsi mu 2022.
Ubuzima bwa Gachagua
Rigathi:
Geofrey Gachagua Rigathi
uzwi nka ‘Riggy G’ ni umunyapolitiki w’umunya-Kenya wabonye izuba ku ya 28
Gashyantare 1965. Yabaye Visi Perezida w’iki gihugu kuva mu 2022 kugeza yegujwe
ku ya 17 Ukwakira 2024. Yabaye umudepite mu Nteko Ishinga amategeko kuva mu 2017
kugeza mu 2022 abarizwa mu ishyaka rya Jubilee.
Mbere y’uko atorerwa
kungiriza Perezida Ruto, Gachagua yabanje gukora imirimo itandukanye muri Guverinoma,
harimo kuba umunyamabanga wungirije muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu
n’umurage w’igihugu, umuyobozi wungirije w’abakozi ba Leta, umwunganizi w’uwari
Minisitiri w’ubutegetsi bw’ibanze Uhuru Kenyatta, ndetse n'umuyobozi ku rwego
rw’Akarere.
Ababyeyi be baharaniraga ubwigenge bwa Mau Mau mu ishyamba rya Mount Kenya, aho
se yitaga ku birebana n’imbunda za Mau Mau mu gihe nyina yari ashinzwe
kugaburira abarwanyi no kubatwaza amasasu.
Gachagua ni murumuna wa
Nderitu Gachagua, Guverineri wa mbere w'intara ya Nyeri. Yize amashuri abanza
ku ishuri ribanza rya Kabiruini kuva 1971 kugeza 1977 mbere yo gukomereza
amashuri yisumbuye mu ishuri rya Kianyaga.
Mu 1985, yinjiye muri
kaminuza ya Nairobi, ari naho yakuye impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri cya
kaminuza mu bumenyi bwa politiki n'ubuvanganzo mu 1988.
Gachagua yayoboye uturere
twa Kakamega Navakholo, Ng'arua na Laikipia. Hagati ya 1999 na 2000, yinjiye mu
Ishuri rya Guverinoma rya Kenya aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu buyobozi
bwa Leta. Hagati ya 2001 na 2006, yakoraga nk’umwunganizi wihariye wa Uhuru
Kenyatta. Hagati ya 2007 na 2017, yitaga ku bucuruzi bwe.
Rigathi yashakanye na
Dorcas Wanjiku Rigathi, umukozi wa banki uri mu kiruhuko cy'izabukuru ubu akaba
ari Pasiteri i Mathira. Aba bombi bahuriye bwa mbere mu birori ubwo bigaga muri
Kaminuza ya Nairobi mu 1985.
Bashakanye mu 1989
babyarana abahungu babiri, Kevin na Keith.
TANGA IGITECYEREZO