RFL
Kigali

Byemejwe ko Liam Payne wakunzwe muri 'One Direction' yiyahuye

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:18/10/2024 8:22
0


Nyuma yaho ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru mpuzamahanga, havugwaga ko umuhanzi Liam Payne wamamaye muri 'One Direction', ko yapfuye yiyahguye, kuri ubu byamaze kwemezwa ko ariko byagenze.



Ku wa 16 Ukwakira  2024, nibwo Liam Payne wari umwe mu bagize itsinda rya One Direction yahanutse ku igorofa muri Argentina yitaba Imana, gusa ntibyari byakamenyakanye icyabiteye.

Polisi yo muri Buenos Aires muri Argentina yatangarije Associated Press ko Liam Payne yapfuye nyuma yo gusimbukira muri pisine yari munsi y’icyumba cya hoteli yari acumbitsemo ahita yitaba Imana.

Uyu musore w’imyaka 31 yari mu igorofa rya Gatatu rya hoteli yitwa Hotel CasaSur iri Buenos Aires, aho abaganga bemeje ko yaviriye amaraso imbere mu mubiri n’inyuma.

Polisi kandi yatangaje ko mu cyumba cye hasanzwemo inzoga ya Whiskey, Telefone ndetse n’ibindi ariko bigaragara ko harimo akavuyo kenshi.

Yatangaje ko bakurikije ibimenyetso byose byari mu cyumba cye, bigaragaza ko yiyahuye ndetse yari yamaze gukoresha ibiyobyabwenhe n'inzoga nyinshi.

Icyakora ntabwo baramenya neza icyamuteye kwiyahura. icyakoze TMZ yo yavuze ko yiyahuye bitewe n'agahinda kenshi 'Depression' , dore ko nawe yakunze kubivuga ndetse n'indirimbo ye ya nyuma yise 'Teardrops' yasohoye muri Werurwe abiririmbamo.

 Liam Payne wapfuye afite imyaka 31 y'amavuko, yasize umwana umwe w'umuhungu w'imyaka 7. Yari mu bahanzi bakomeye mu Bwongereza ndetse yanamamaye akiba mu itsinda rya 'One Direction'.

Byemejwe ko Liam Payne yapfuye yiyahuye ku myaka 31 y'amavuko






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND