RFL
Kigali

Chairman wa APR FC yeretse abakinnyi abaherutse kugirwa abayobozi muri iyi kipe

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/10/2024 8:10
0


Chairman w'ikipe ya APR FC, Colonel(Rtd) Richard Karasira yeretse abakinnyi abaherutse kugirwa abayobozi muri iyi kipe aribo Lt Col Muyango Alphonse wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho na Captain Deborah Muziranenge wagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.



Hashize iminsi habayeho impinduka mu makipe y’ingabo z’igihugu mu mikino itandukanye irimo Umupira w’Amaguru, Basketball ndetse na Handball aho yashyiriweho abayobozi bashya bunganira abari bahari ku makipe amwe, mu gihe ahandi bashyizweho ngo basimbure abari basanzweho.

Mu ikipe y'umupira w'amaguru ya APR FC ho hashyizweho abayobozi bashya kugira ngo bunganire abari basanzwe ubundi umusaruro ukomeze kuba mwiza. 

Abo bayobozi bashya ni Lt Col Muyango Alphonse wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho na Captain Deborah Muziranenge wagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari, bakaba beretswe abakinnyi kuri uyu wa Kane tariki ya 17 Ukwakira 2024 .

Ni igikorwa cyakozwe na Chairman w'iyi kipe yambara Umukara n'Umweru,Colonel(Rtd) Richard Karasira, gikorerwa ku kibuga cy'imyitozo i Shyorongi ubwo abakinnyi b'iyi kipe n'ubundi bari bayisoje.

Iyi kipe yongeyemo izi mbaraga mu buyobozi nyuma y'uko yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri cya CAF Champions League. 

Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu iyi kipe ya APR FC izakina na Gasogi United Saa Moya z'umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wo ku munsi wa Gatandatu wa shampiyona y'icyiciro cya Mbere mu Rwanda.

Lt Col Muyango Alphonse wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho mu ikipe ya APR FC 

Colonel (Rtd) Richard Karasira yerekana abayobozi bashya 



Captain Deborah Muziranenge wagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari  muri APR FC 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND