RFL
Kigali

Lionel Messi yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ibihe byose

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:18/10/2024 8:02
0


Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Argentine na Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika, Lionel Messi yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ibihe byose n'ikinyamakuru cya Marca.



Ni igihembo yahawe kuwa Kane taliki ya 18 Ukwakira 2024, agiherwa muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri Stade y'ikipe ya Inter Miami asanzwe akinira ya Chase Stadium.

Iki gihembo gikoze mu ifoto y'uburyo akunze gukoresha yishimira igitego atunga intoki ebyiri hejuru ubundi nawe akareba mu kirere, kikaba cyarakozwe n'umugabo witwa Javier Tortosa kikamutwara igihe kingana n'amezi atatu.

Lionel Messi yahembwe n'ishami ry'ikinyamakuru cya Marca ryo muri America nk'umukinnyi w'ibihe byose kugeza ubu ndetse akaba ari n'umukinnyi umaze gutwara ibikombe byinshi kurusha abandi.

Kugeza ubu Messi afite ibikombe 46 yatwaranye n'ikipe ye y'igihugu ndetse n'amakipe yanyuzemo na 56 yatwaye nk'umukinnyi ku giti cye ndetse kongeraho na Ballon d'Or 8 amaze kwegukana.

Nyuma yo guhembwa, uyu mukinnyi yavuze ko asanzwe afitanye umubano mwiza n'ikinyamakuru cya Marca anavuga ko yishimye cyane 

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yanashimiye abantu bamushyigikira anavuga ko atabafite n'abakinnyi bakinana nta gikombe na kimwe aba yaratwaye haba mu ikipe ye n'ikipe y'igihugu.

Marca ni ikinyamakuru gikorera muri Espagne gusa Lionel Messi we yahembwe n'ishami ryacyo rikorera muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika bikaba ari ubwa mbere iki gihembo cyari gitanzwe.



Lionel Messi yahawe igihembo cy'umukinnyi w'ibihe byose 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND