Icyayi ni igihingwa ngengabukungu cyatangiye guhingwa mu Rwanda mu 1952 gitangira kugurishwa mu 1962.
Icyayi cy’u Rwanda ni cyo
kiza ku mwanya wa mbere w’ibyinshi byoherezwa mu mahanga, ariko kikaza ku
mwanya wa kabiri mu kuzana inyungu nyuma y’ikawa.
Imibare y’Ikigo
cy’Igihugu Gishinzwe Guteza imbere ibyoherezwa mu Mahanga bikomoka ku buhinzi
n’ubworozi, NAEB, igaragaza ko umusaruro w’icyayi mu mwaka w’ingengo y’imari wa
2023/2024 winjirije u Rwanda miliyoni 115 z’amadolari ya Amerika [154.877.860.000
Frw].
Kugeza ubu mu Rwanda hari
inganda 19 zitunganya icyayi mu gihugu, zifite ubushobozi bwo gutunganya toni
218.822 z’icyayi zivuye muri toni 984.700 z’amababi. Nubwo bimeze bityo ariko
ubu bushobozi ntibubyazwa umusaruro kuko zikora ku rugero rwa 60% gusa.
Imibare igaragaza ko
ubuso buhingwaho icyayi mu Rwanda bwavuye kuri hegitari 11.399 mu 2005,
bukagera kuri hegitari 33.430 muri Kamena 2024, bigaragaza ubwiyongere bw’ubuso
ku rugero rwa 193% mu myaka hafi 20.
Umusaruro wariyongereye
uva kuri toni 4.858 mu 1978 ugera kuri toni 40.000 muri Kamena 2024.
Inyungu iva mu cyayi nayo
yavuze kuri miliyoni 22 z’amadolari ya Amerika mu 1998 ugera kuri miliyoni 115
z’amadolari ya Amerika mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.
Kugeza ubu 65% by’amababi
akoreshwa mu gukora icyayi mu Rwanda aturuka ku bahinzi bato, mu gihe 35%
aturuka mu mirima minini ihingwamo icyayi.
Mu kwizihiza Umunsi
Mpuzamahanga w’icyayi, wabaye ku wa 21 Gicurasi 2024, NAEB yatangaje ko
iki gihingwa cyinjirije u Rwanda agatubutse isaba abari muri uyu mwuga kongera
imbaraga n’ubwiza bw’ibyo bakora.
Ni umusaruro wiyongereye
kuko wavuye kuri Metric Tons 35 404 742 muri 2021-2022 byinjije miliyoni 103.4
$ ukagera kuri toni 39 wavuyemo arenga miliyoni 107,7 $.
Pakistan ni cyo gihugu
kiza ku isonga mu kugura icyayi cy’u Rwanda. Ibindi bihugu birimo Misiri, u
Bwongereza, Kazakhstan, u Burusiya, Sudani, Sudani y’Epfo, Somalia ndetse no mu
Burasirazuba bwo Hagati.
Magingo aya icyayi ni cyo kinyobwa cya mbere kinyobwa cyane ku Isi nyuma y’amazi.
TANGA IGITECYEREZO